Amerika: Umuhanzi w’icyamamare wamenyekanye cyane mu njyana ya ‘POP, mu ndirimbo ‘LOCK & DROP IT’ St.Luis Huey yapfuye arasiwe i Missouri

IMYIDAGADURO MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 26 Kamena 2020

Umuhanzi w’icyamamare uzwi cyane mu mugi wa St. Louis Huey, Wamenyekanye cyane mu njyana ya ‘ POP’ yitabye imana nyuma y’iraswa ryabaye kuri uyu wa Kane ushize maze abiburiramo ubuzima nkuko TMZ ibitangaza.

Abanyamategeko batangarije TMZ ko uyu mugabo yarashwe muri babiri barasiwe ahitwa i Missouri. Huey akaba yarababajwe n’ibikomere kugeza mu ijoro ryo kuwa kane ubwo yitaba Imana.

polisi yo ivuga ko bahamagawe kuri Telephone babwirwako iraswa ry’umugabo w,imyaka 32 warashwe maze bamwihutana kubitaro byegereye ako gace aho yageze yamaze kwitaba Imana.

Naho umugabo wa kabiri nawe warasiwe muri ako gace yajyanywe kubitaro nabyo byegereye ako gace aho yakomeje kwitabwaho akaba kugeza ubu akiri muzima. Police yakomeje ivuga ko iri raswa ryabayeho ariko rikaba ryarahagaritswe mu kandi gace ka Kinloch,Missouri aho hari abagera ku icumi iryo rasanwa riba kandi ko ubu iperereza rigikomeje harebwa icyaba cyariteye.

Indirimbo ya Huey’s yo mu njyana ya Pop, yitwa Lock & Drop It” yamamaye cyane mu myaka ishije muri 2007. Aho yamaze igihe kigera k’ubyumweru 23 mu ndirimbo ijana zikunzwe ku isi kurubuga rwa Billboards.

Iyi ndirimbo yari iya mbere kuri Album ye yise “Notebook Paper” album, yari iriho indirimbo afatanyije na T-pain na Bow wow. Indirimbo za Huey’s zatumye ahura n’icyamamare Nelly.

Abahanzi ba Hip oP bakoranye indirimbo na St.Luis Huey.

Uyu mugabo Huey yari aherutse kugambirirwa kwicwa mu gatego yari yatezwe n’abicanyi mu mwaka wa 2009. Icyo gihe nibwo uwateguye icyo gitaramo yamubuza kuza kukiririmbamo kubera ko byari byatahuwe ko yagambiriwe kwicwa.

Kugeza ubu uyu mugabo Huey yari afite umwana w’umukobwa w’imyaka 13, akaba yari y’ujuje imyaka 32.

Leave a Reply

Your email address will not be published.