Amerika: Trump yakoze impinduka mu mategeko agenga igipolisi anategeka abapolisi kutongera guhohotera abo bata muri yombi.

POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 17 Kamena 2020

PBS News Hour dukesha iyi nkuru ivuga ko, Kuwa kabiri tariki ya 16 Kamena 2020, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yasinye Itegeko rikora impinduka mu mategeko agenga igipolisi, cyane cyane aho avuga ku bijyanye n’uburyo abapolisi bafata abo bata muri yombi.

Yategetse ko bibujijwe ko abapolisi bakandamiza cyangwa bafata ku gikanu cy’uwo bata muri yombi, kereka mu gihe babona ko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Trump ni umwe mu baperezida bazwi cyane ku isi kubera uburyo bwihariye ayoboramo.

Ibi Trump yabikoze nyuma y’aho yagiye aganira n’abo mu miryango y’abahohotewe n’abapolisi, mu rwego rwo gusubiza bimwe mu byifuzo byabo ndetse n’iby’abigaragambya bamagana uko aba polisi bahohotera abo bafashe, cyane cyane abirabura.

Mu kiganiro n’abahagarariye guverinoma, abayobora polisi n’abagize inteko ishinga amategeko, Trump yagize ati “Abanyamerika bazi ukuri, nta gipolisi, nta mutekano. Nta burengazira buhari, haba hari igitugu. Nta mutekano uhari, byaba ari akaga”.

PBS News Hour, dukesha iyi nkuru ivuga ko Madamu Nancy Pelosi, uhagarariye abo mu ishyaka ry’Abademokarate mu nteko, yahise avuga ko ibyo Trump yakoze bibabaje ndetse bidahagije, mu kurwanya ivangura n’ihohoterwa bikorerwa abirabura muri Amerika.

Kugeza ubu, abaturage benshi baracyari mu mihanda mu mijyi inyuranye ya Amerika, kuva George Floyd yakwicwa n’umupolisi ahejejwe umwuka, aho bavuga ko batiteguye kuhava ibyo basabye byose batabihawe.

Dornald Trump n’umuryango we Melenia Trump n’umuhungu we.

Leave a Reply

Your email address will not be published.