USA:Hatangajwe umuti wa burundu uvura covid-19

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hemejwe burundu umuti wa remdesivir ugiye kuvurishwa abarwayi ba Covid-19 bari mu bitaro. Ikigo cy’Amerika gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (FDA) cyavuze ko uyu muti, wahawe izina rishya rya Veklury, ugabanyaho iminsi itanu igihe bifata ngo abarwayi boroherwe, nkuko byagaragajwe n’amagerageza yawo. Itangazo ry’ikigo FDA rivuga ko Veklury ari wo […]

Inkuru irambuye

Dore ibyiza byo kurota inzozi mbi utaruzi

Inzozi ziteye ubwoba icyo abenshi bita inzozi mbi, byagaragajwe n’ubushakashatsi mu bya siyansi ko ubusanzwe ari nziza haba ku bwonko no ku mubiri. Ese kurota inzozi mbi ni iki? Inzozi mbi kimwe n’izindi nzozi zibaho ku bw’imikorere y’ubwonko akenshi iba ica amarenga y’ibyabaye,ibiri kuba cyangwa ikanahanura ibizaba. Urubuga, everydayhealth.com, ruvuga ko inzozi mbi ari izigutera […]

Inkuru irambuye

Inzira 6 zagufasha kwirinda kurumwa n’inzoka

Inzoka ni zimwe mu nyamaswa zigira ubumara buhitana abatari bake ku isi buri mwaka. Imiterere y’inzoka, iyorohereza kuba yakwihisha bihambaye kuko akenshi ziruma abantu bo batazibonye mbere y’uko zibaruma. Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyita ku bijyanye n’ubumara bw’inyamaswa, Califotnia Poison Control System, kivuga ko muri California honyine amagana y’abantu apfa buri […]

Inkuru irambuye

Nigeria: Abana batandatu bahitanywe na bombe

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 19 Nyakanga 2020 Polisi ya Nigeria iratangaza ko abana batandatu bapfuye bahitanywe na bombe, abandi batanu barakomereka cyane. Ibyo byabaye ku mugoroba w’ejo ku wa gatandatu mu ntara ya Katsina hasanzwe ariho umukuru w’icyo gihugu akomoka. Ibitero bya bombe muri iyo ntara ni ibintu bitari bimenyerewe cyane. Amakuru atangazwa na […]

Inkuru irambuye

Uganda: Inshuti ya Bobi Wine yishwe bavuye mu kiganiro

Kuwa 19 Nyakanga 2020 Polisi ya uganda irimo irakora iperereza kucyaba cyateye uru rupfu rw’umwe mu nshuti za hafi z’icyamamare muri muzika ndetse akaba n’umunyapolitike Robert kyagulanyi azwi kw’izina rya Bobi Wine. Polisi ivuga ko Charles Mutyabule yapfuye igihe ipikipiki yariho yagongwaga n’imodoka irimo irerekeza ahitwa Mabira ku muhanda Jinja-Kampala. Bobi Wine avuga ko igihe […]

Inkuru irambuye

OMS itewe impungenge n’icyoreza gishya cya Ebola muri Kongo

Kuwa 18 Nyakanga 2020 Ishyirahamwe rishinzwe ubuzima ku isi OMS rivuga ko ritewe impungenge n’icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muri Republika iharanira Demokrasi ya Kongo. OMS ivuga ko icyo cyorezo ari cyo gikomeye cyane kimazekugaragara mu karere k’uburasirazuba bushyira uburengerazuba bwa Kongo. Abantu mirongo itanu na batandatu ni bo bamaze kumenyekana ko banduye icyorezo Ebola […]

Inkuru irambuye

Nigeria: Umugore umwe urwanisha indege yapfuye

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 15 Nyakanga 2020 Tolulope Arotile, wari umupilote wa mbere w’umugore utwara kajugujugu z’intambara muri Nigeria, yitabye imana azize ibikomere byatewe n’impanuka yo mu muhanda, nkuko byatangajwe n’ingabo zirwanira mu kirere muri iki gihugu. Uyu mugore yakoze iyi mpanuka yo mu muhanda ejo kuwa kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2020 ku […]

Inkuru irambuye

USA: Daniel Lewis Lee yamaze kwicwa atewe urushinge

Kuwa 14 Nyakanga 2020 Umunyamerika Daniel Lewis Lee wahamwe n’icyaha cyo kwica amaze yahabwa igihano cy’urupfu n’urukiko rw’ikirenga, ni we wa mbere uhawe iki gihano n’urukiko rwo ku rwego rw’igihugu mu myaka 17 ishize. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Abandi bantu bane bakatiwe urwo gupfa kimwe na we, bamaze igihe bamagana kubica hakoreshejwe kubatera […]

Inkuru irambuye

Uganda: Umumotari yiyahuye yitwitse nyuma y’uko yatswe ruswa na Polisi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 4 Nyakanga 2020 Uyu mugabo wakoraga umwuga wo gutwara Moto, ufite imyaka 29 yamavuko, Yitwikiye ku biro bya polisi kubera ko bari bafashe moto ye bakanga kuyirekura. Uyu mugabo Hussein Walugembe, moto ye bayifashe kuwa mbere mu karere ka Masaka kari mu burengerazuba bushyira amajyepfo y’iki gihugu. Ibi byabaye nyuma […]

Inkuru irambuye

USA: Irondaruhu ryakorewe umuryango w’abirabura rirashinjwa ko ryakozwe n’undi w’abazungu.

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 4 Nyakanga 2020 Ibi byakozwe tariki ya 1 Nyakanga 2020 , ubwo umugabo n’umugore b’abazungu batuye muri Amerika bashinjwa ivangura nyuma y’aho umugore w’uyu muzungu yashatse kurasa undi w’umwirabura kazi ndetse n’abana be nyuma y’uko bashyamirana. Ibi byatangajwe nyuma y’aho aya mabi abereye ahitwa Orion hafi na Detroit, mu ntara […]

Inkuru irambuye

Asia: Myanmar, Abarenga 160 bacukura amabuye yagaciro bapfuye kubera inkangu.

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 3 Nyakanga 2020 Abarenga 160 bacukura amabuye y’agaciro barengewe n’ibyondo nyuma y’uko habayeho umutingito waturutse mu majyarugura ya Myanmar uyu munsi. Iki kikaba kibaye ikiza kimwe mubikomeye byabereye muri kano gace. Iki kiza kikaba cyabaye nyuma y’uko haguye imvura nyinshi yaguye muri iki gihugu giherereye kumugabane wa Asia, aho gihana […]

Inkuru irambuye

Ethiopia: Nubwo imyigaragambyo ikomeze, Icyamamare Hachalu Hundesa yashyinguwe.

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 2 Nyakanga 2020 Uyu munsi nibwo icyamamare mu bahanzi bo muri Ethiopia wari ukunzwe cyane yashyinguwe kumugaragaro. Gusa nubwo byabaye ariko ntibyahagaritse imyigaragambyo yatewe n’iraswa rye yatangiriye aho avuka mu gace ka Oromo yafatwaga nk’intwari. Udukundi dutandukanye rwitwaje imbunda turi kugenda twigaba hose hose mu murwa mukuru wa Ethipia Addis-Abeba […]

Inkuru irambuye

Amerika:Hand Sanitizer”umuti usukura intoki” wishe batatu undi ahuma burundu nyuma yo kuwunywa

Kuwa 27 Kamena 2020 Inzego z’ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zavuze ko abantu batatu bo muri leta ya New Mexico iherereye mu magepfo ashyira uburengerazuba bapfuye undi umwe arahuma burundu nyuma yo kunywa umuti usukura intoki ‘Hand Sanitizer’. Ubuyobozi buvuga ko abandi bantu batatu barembye cyane. Amakuru avuga ko aba bantu uko ari […]

Inkuru irambuye

DR Congo: Irangira rya Ebola, Mu burasirazuba bushyira amagepfo.

Repubulika y’Intwaro Rusange muri Congo yatangaje ko akarere k’uburengerazuba bw’icyo gihugu ubu hatakibarizwamo Ebola, inyuma y’amezi arenga abiri nta murwayi ubonetse. Ibi kandi binatangazwa n’ishami rya ONU ryita ku buzima kw’isi (OMS/WHO) ryemeza ibyatangajwe na Dr Longondo Eteni, minisitiri w’ubuzima muri Congo. Ibyo bitangajwe hashize iminsi igera kuri 40 nta wundi murwayi wa Ebola ubonetse […]

Inkuru irambuye

Saudi Arabia: Kubera covid19 yabujije abanyamahanga kuzajyayo mu mutambagiro mutagatifu

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 23 Kamena 2020 Arabia Saoudite yategetse ko uyu mwaka nta banyamahanga bagomba kujyayo mu mutambagiro mutagatifu wa kisilamu, uzwi nka Hajj, mu rwego rwo kwirinda coronavirus. Umubare muto w’abantu baba muri iki gihugu nibo uzemererwa kuwujyamo nk’uko byatangajwe mu itangazo ry’ubwami bw’iki gihugu. Abantu bagera kuri miliyoni ebyiri byari byitezwe […]

Inkuru irambuye

Mu Bwongereza: Abantu batatu baraye biciwe mu gitero cy’umuntu wari witwaje ibyuma.

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 21 Kamena 2020 Abantu batatu baraye bishwe abandi batatu nabo barakomereka cyane mu gitero cyakozwe n’umuntu wari witwaje ibyuma mu kabari ko mu mugi wa Reading, nk’uko bivugwa na polisi. Umugabo w’imyaka 25 ukomoka muri uyu mugi niwe wafashwe, ubu arashinjwa ubwicanyi. Icyo gitero cyabereye mu kabari kitwa Forbury Gardens […]

Inkuru irambuye

Kenya: Umugabo utagira ibyangombwa yasanzwe munzu akodesha y’itabye Imana.

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 14 Kamena 2020 Police yo mu mujyi wa Nairobi muri Kenya yatangije ko kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kamena 2020 yatangije iperereza kucyaba cyateye urupfu ry’uyu mugabo utazwi amavo wasanzwe mu nzu yakodeshaga yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu mu gace ka Ngumba gahani imbibe n’ahabera amatora. Ibi  bikaba […]

Inkuru irambuye

Georgia: Ukuriye Police muri Atlanta nyuma y’uko Rayshard Brooks yishwe arashwe yeguye.

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 14 Kamena 2020 Umukuru wa polisi yo mu mujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yeguye ku mirimo ye nyuma yaho Umunyamerika ukomoka muri Afurika w’umugabo arasiwe bikamuviramo urupfu. Yari yasinziririye mu modoka ye imbere ya ‘restaurant’ aho abakiliya bahabwa ibyo bifuza batarinze gusohoka mu […]

Inkuru irambuye

Kenya imaze kuba kimwe mu bihugu bimaze kubona abarwayi bashya benshi ba covid 19 muri Africa.

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kenya ni kimwe mu bihugu bigize umugabane wa Africa bimaze kubona abarwayi bashya ba koronavirus aho tariki ya 12 kamena muri iki gihugu habonetse abarwayi ba covid 19 bagera kuri 90 bikaba byatumye umubare wabarwaye koronavirusi muri kenya ugera ku 3,305. Muri iyi mibare mishya yatangajwe tariki abagare bagera kuri 28 […]

Inkuru irambuye

Sierra Leone: President Julius Maada Bio nawe ari mukato kubera Covid-19

Inkuru ducyesha ijyitangaza makuru, cyo muri Sierra Leone. AllAfrica Perezida w’icyi gihugu, Julius Maada Bio, yatangaje ko ajyiye kuba yishyize mukato k’igihe cyingana n’iminsi cumi nine (Ibyumweru bibiri) Nyuma yuko umwe mubamurinda basanze afite ubwandu bwa Koronavirusi K’umunsi wejo kuwa mbere Perezida Julius Maada Bio, yavuze ko ubuzima bwe bumeze neza, ntacyibazo nubwo umwe mubamurinda […]

Inkuru irambuye