Umugore w’imyaka 40 wapfushije umugabo wari umuyobozi w’akarere ko muri Mexico azize Covid-19, ni we ubu ugiye kurangiza igihe umugabo we yari asigaje kuri manda ye. Inteko ishingamategeko ya leta ya Sinaloa, imwe muri leta zigize Mexico, yemeje igenwa rya Pier Angely Camacho ku majwi 35 n’umudepite umwe wifashe. Umugabo we Carlo Mario Ortiz wari […]
Uwahoze ari depite, Fabien Banciryanino, afungiye muri gereza nkuru ya Mpimba mu Burundi, nyuma y’icyumweru yari amaze afungiwe kuri sitasiyo ya polisi. Banciryanino yireguye ku byaha aregwa muri parike ya Republika ya komine Ntahangwa. Mu byaha ashinjwa harimo ibyo guteza imyigaragambyo, gushinja abantu ibinyoma no guhungabanya umutekano w’igihugu. Umucamanza yafashe umwanzuro wo kumwohereza muri gereza […]
Papa Francis yanze kwakira mu biro bye Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, ku mpamvu avuga ko nta biganiro ajya agirana n’intumwa z’abiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Ku ruhande rwa Amerika, Pompeo yaherukaga gusohora inyandiko ivuga ko Kiliziya Gatolika iri gushyira mu kaga ububasha bwayo mu kumvikana n’Ubushinwa uko hashyirwaho Abasenyeri. Vatican […]
Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa ari narwo rusumba izindi muri iki gihugu, ruratangaza umwanzuro warwo ku kohereza Félicien Kabuga mu rukiko rwa ONU cyangwa se niba azaburanishirizwa mu Bufaransa. Ibi bigiye kuba nyuma y’amezi 6, Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rutegetse ko Kabuga yohererezwa urwego rwasigaranye kurabgiza […]
Leta ya Koreya y’Epfo yemeje amakuru ko Perezida wa Koreya ya ruguru, Kim Jong-Un, yemeye gusabira imbabazi iyicwa ry’umutegetsi wo muri Koreya y’epfo warashwe n’ingabo za Koreya ya Ruguru ndetse umurambo we ugatwikwa. Amakuru atangazwa n’Ibiro bya Perezida wa Koreya y’Epfo Blue House, avuga ko ibiro bya Perezida Moon byakiriye ibaruwa ya Kim, amubwira ko […]
Paul Rusesabagina uri kuburana urubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yavuze ko atagakwiye kubazwa ibyaha byakozwe na FNL ngo kuko ntaho yari ahuriye na yo. Ibi Rusesabagina yabivuze nyuma y’umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro wo kuwa 17 Nzeri 2020 wagenaga kumufunga by’agateganyo. Rusesabagina kandi avuga ko kuba yarari mu bayobora […]
Kuri uyu wa kane, Uburusiya bwatangaje ko bwamaganiye kure iterabwoba Amerika ikomeje gushyira kuri Irani ndetse bunasaba ko ibihano iki gihugu cyahawe bigomba gukurwaho igitaraganya. Nyuma y’igisa n’akato Irani yari yashyizwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uburusiya bwo bwatangaje ko bwiteguye guhererekanya ibicuruzwa na Irani nubwo igihe cy’ibihano byo kutagura intwaro yafatiwe cyari giteganyijwe […]
Kuwa 15 Nyakanga 2020 Umunyamategeko Alberto Msando yagaragaje ko shimishijwe no gufata icyemezo cyo kwiyamamariza kuyobora nteko ishinga amategeko mu mujyi wa Arusha. Yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Yagize ati:” Uyu ni umunsi w’ibyishimo kuko ubu namaze kubona uruhushya rw’ishyaka riharanira impinduramatwara runyemerera kuba umwe mu bakandida b’inteko ishinga amategeko mu mugi wa […]