FDLR irashinjwa igitero cyahitanye Ambasaderi w’Ubutaliyani

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC),yatangaje ko inyeshyamba za FDLR zashinzwe n’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari zo zihishe inyuma y’urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio. FDLR imaze imyaka 27 ihungabanya umutekano w’u Rwanda na DRC,igizwe n’abahoze mu ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abari Interahamwe n’abacengenzi […]

Inkuru irambuye

ONU yanenze iyicwa ry’Ambasaderi w’Ubutaliyani

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye(ONU), Antonio Guterres, yavuze ko aneguye yivuye inyuma igitero cyahitanye Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kandi ahojeje imiryango y’abahaburiye ababo. Umuvugizi we, Stephane Dujarric, yavuze kuri uyu wa Mbere ko Guterres yasabye leta ya Kongo gutangira iperereza ku bakoze icyo gitero ku bakozi ba ONU kandi bashyikirizwe ubutabera. Yabwiye […]

Inkuru irambuye

DRC:Ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe arashwe

Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Luca Attanasio,yishwe arashwe n’abitwaje intwaro kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021. Amakuru y’urupfu rwa Ambasaderi Luca yemejwe na Radio Okapi,aho yatangaje ko yiciwe mu muhanda wa Goma-Rutshuru mu gace ka Kanyamahoro kegereye Pariki ya Virunga. Uretsee Ambasaderi Luca,aba barwanyi banishe umujandarume w’Umutaliyani warindaga Ambasaderi ndetse […]

Inkuru irambuye

Breaking:Umuyobozi wa RNC,Seif Abadallah Bamporiki yiciwe muri Afurika y’Epfo arashwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, mu ma saa 10:00,uwari uhagarariye RNC muri Afurika y’Epfo amaze kuraswa aho abamurashe bakoresheje imbunda idasohora urusaku. Nk’uko amakuru ari gukwiragira abisobanura, urupfu rwa Bamporiki ngo rwaba rutewe n’umwiryane wari umaze iminsi hagati ya RNC n”itsinda ryitwa King Mashira Hutu Kingdom. Iri tsinda […]

Inkuru irambuye

“Ndi umubiligi si ndi umunyarwanda”_Rusesabagina abwira urukiko

Mu iburanishwa mu mizi ry’urubanza rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, Paul Rusesabagina areganwamo n’abandi 20,yongeye kwihakana ubwenegihugu bw’umunyarwanda avuga ko we ari umubiligi. Ni urubanza rwatangiye ahagana i saa 08:00 aho Perezida w’iburanisha yatangiye asoma imyirondoro y’abaregwa ndetse akanababaza niba koko imyirondoro yanditse ihura n’iyabo bemera. Perezida ubwo yageraga ku mwirondoro […]

Inkuru irambuye

Idamange yatawe muri yombi,asize akomerekeje umupolisi

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021,yataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne,ukurikiranyweho gukomeretsa umupolisi n’ibindi byaha. Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yageneye itangazamakuru n’abanyarwanda,ivuga ko ibi byabaye ahagana i saa kumi z’umugoroba ubwo uru rwego ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza zatanga muri yombi iyu mugore ukekwaho guteza imidugararo muri rubanda. Itangazo […]

Inkuru irambuye

EU yamaganye ifatwa rya Rusesabagina isaba ko yarekurwa

Inteko ishingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) yasabye u Rwanda gutanga ubusobanuro bwimbitse ku ifatwa rya Paul Rusesabagina n’uburyo yagejejwe mu Rwanda. Mu nyandiko nyandiko irimo ko abagize iyi nteko bamaganye ‘ishumutwa n’iyoherezwa’ mu Rwanda ridakurikije amategeko rya Paul Rusesabagina,abadepite bayishyizeho umukono barasaba u Rwanda kurekura Rusesabagina no gutanga ibisobanuro ku ifatwa rye. Rusesabagina, aregwa ibyaha […]

Inkuru irambuye

Agahinda ka Ingabire Marie Immaculée wiciwe umushoferi wamutwaraga

Karemera Abraham wari umushoferi wa Ingabire Marie Immaculée,uyobora umuryango Transparency International Rwanda, yishwe kuri uyu wa 05 Gashyantare 2021 ubwo yari avuye ku kazi. Iyi nkuru y’incamugongo yashenguye cyane uyu mubyeyi wabuze umushoferi we wapfuye bamaze akanya batandukanye. Aganira n’ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru,Ingabire Marie Immaculée yarari ku bitaro bya Kacyiru mu mujyi wa Kigali […]

Inkuru irambuye

CAR:Inyeshyamba zigaruriye 2/3 by’igihugu cyose,zigota umujyi wa Bangui

Kuri ubu ibintu ntibyoroshye ku murwa mukuru wa Centrafrique,Bangui,mu gihe inyeshyamba zagose uyu mujyi nk’uko bivugwa n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe. Martin Ziguélé avuga ko iminsi yose intambara yabaye urwunge mu gihugu kandi ko ubwe adashobora kuva i Bangui adaherekejwe n’abasirikare. ONU na yo iremeza ko abantu barenga 200.000 bataye ibyabo kuva intambara itangiye mu kwezi […]

Inkuru irambuye

Paul Rusesabagina uvuga ko yashimuswe yasabye urukiko kuba rumurekuye

Mu bujurire bwe, Paul Rusesabagina yabwiye urukiko ko yashimuswe akazanwa mu Rwanda aboshywe, nk’imwe mu mpamvu abona ko zari zikwiye gutuma arekurwa akaburana ari hanze mu gihe  ategereje  ko  urubanza  rwe  rutangira  kuburanishwa  mu mizi. Rusesabagina avuga ko yagejejwe mu Rwanda ashimuswe akamara iminsi 4 umuryango we utazi aho aherereye. Avuga kandi ko umucamanza wa […]

Inkuru irambuye

Iran yahize guhorera umuhanga wayo mu bya nikleyeri wishwe

Leta ya Iran yiyemeje guhorera iyicwa ry’umwe mu bahanga bayo bakomeye mu bya nikleyeri, Mohsen Fakhrizadeh, wiciwe hafi y’umurwa mukuru Tehran kuwa gatanu ushize. Uyu Fakhrizadeh yapfiriye mu bitaro, nyuma y’igitero cyagabwe ku modoka ye i Absard ho mu karere ka Damavand. Hossein Dehghan, umujyanama mu bya gisirikare w’umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, […]

Inkuru irambuye

Umupaka uhuza Gisenyi na Goma wongeye gufungurwa

U Rwanda ku bwumvikane na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo byafashe umwanzuro wo gufungura umupaka uhuza imijyi ya Gisenyi na Goma ariko hagakomeza kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Iki cyemezo kishimiwe n’abenshi, cyafashwe mu nama yabereye mu mujyi wa Goma kuwa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2020, yahuje intumwa z’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi […]

Inkuru irambuye

Nyaruguru yahize utundi turere mu mihigo ya 2018/2019

Mu muhango wo gusinya imihigo mishya uri kubera i Nyagatare, Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga ku rutonde rw’utundi turere, mu mihigo y’umwaka wa 2018/2019. Ibi byatangarijwe mu muhango wo gusinya imihigo y’umwaka wa 2020-2021, wabereye mu Karere ka Nyagatare, ukitabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru. Mbere […]

Inkuru irambuye

Tanzania:Umuraperi Professor Jay yakuwe mu Nteko y’Abadepite

Umuraperi, Professor Jay, warusanzwe ari umudepite w’ishyaka CHADEMA, yakuwe mu Nteko y’Abadepite muri Tanzania nyuma yo gutsindwa n’uwo bari bahanganye. Professor Jay yari yatorewe kwinjira mu bagize Inteko y’Abadepite muri 2015, kuri iyi nshuro yagize amajwi 17,375 mu gihe uwo bari bahatanye Denis Lazaro yagize amajwi 31,411 . Ishyaka CHADEMA rivuga ko aya matora yaranzwe n’uburiganya. […]

Inkuru irambuye

Abayobozi bakuru berekeje i Nyagatare mu muhango w’isinywa ry’imihigo

Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, berekeje mu karere ka Nyagatare mu muhango uturere dusinyana imihigo n’Umukuru w’Igihugu. Mu gitondo cyari cyuje imvura nyinshi mu Mujyi wa Kigali, aba bayobozi bahagurutse mu buryo bwa rusange ku biro bya Minisitiri w’Intebe ku Kimihurura, berekeza mu […]

Inkuru irambuye

Uganda yasakiranye na Sudani y’Epfo ku mupaka uhuza ibihugu byombi

Ingabo za Sudani y’Epfo n’iza Uganda, byakozanyijeho kuri uyu wa Kane tatiki 29 Ukwakira 2020, hafi y’umupaka w’ibihugu byombi nyuma y’aho Sudani y’Epfo yashinjaga ingabo za Uganda kuvogera ubutaka bwayo. Igisirikare cya Uganda kiremeza ko uko guhangana kwabayeho, gusa kikavuga ko kwabereye ku butaka bwa Uganda. Sudani y’Epfo ivuga ko igisirikare cya Uganda cyambutse urugabaniro […]

Inkuru irambuye

Umuryango wa Rusesabagina wareze u Rwanda mu rukiko rwa EAC

Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko wamaze gutanga ikirego mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, cy’uko yafashwe binyuranyije n’amategeko, agashimutwa ndetse akimwa uburenganzira ku rubanza rutabogamye. Iki kirego gitanzwe n’abamwunganira bashya bashyizweho n’umuryango wa Rusesabagina nyuma yo kongerewe indi minsi 30 ku gifungo cy’agateganyo yakatiwe. Uruhande rwa Rusesabagina rwinubira uburyo yatawe muri yombi akagezwa mu […]

Inkuru irambuye

Paul Rusesabagina yagaruwe mu rukiko

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  Paul Rusesabagina yazanywe mu rukiko  mu buryo butari bwitezwe, ni nyuma y’uko iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo yahawe yarangiye. Mu kwezi gushize, urukiko rwa Kagarama rwategetse ko Rusesabagina afungwa by’agateganyo, mu ntangiriro z’uku kwezi ubujurire bwe busaba kurekurwa bwanzwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba, […]

Inkuru irambuye

Burundi:Pierre Buyoya yakatiwe gufungwa burundu

Urukiko rw’Ikirenga mu Burundi, rwakatiye igifungo cya burundu abantu 19 barimo Pierre Buyoya wahoze ayoboye iki gihugu. Aba bantu bose uko ari 19 bahamwe n’ibyaha birimo uruhare bagize mu rupfu rwa Melchior Ndadaye, na we wayoboye u Burundi ndetse akaba anafatwa nk’impirimbanyi ya Demokarasi mu Burundi. Mu bareganwa na Buyoya muri iyo dosiye, uwagizwe umwere […]

Inkuru irambuye

Dr Isaac Munyakazi yahamwe n’ibyaha bya ruswa akatirwa imyaka 10

Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwahanishishe Dr Isaac Munyakazi, wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye,  gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya milioni 10Frw. Dr Munyakazi yahamije ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite. Iki cyaha cya kabiri, urukiko rwavuze ko rwasanze akwiye kukiryozwa nubwo ngo Ubushinjacyaha butari bwagishyize mu […]

Inkuru irambuye