Sudani y’Epfo:Leta yahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga hirindwa imyigaragambyo

Kuri uyu wa mbere, serivisi za interineti muri Sudani y’Amajyepfo zafunzwe ndetse abashinzwe umutekano bajyanwa mu mihanda nyuma yuko abarwanashyaka basabye imyigaragambyo yo kwamagana leta ya perezida Salva Kiir. Imihanda yo muri iki gihugu cyane cyane mu murwa mukuru Juba,yari ituje bidasanzwe nyuma y’uko abarwanashyaka n’imitwe irwanya Salva Kiir bahamagariye abaturage imyigaragambyo yo kwamagana leta […]

Inkuru irambuye

Afghanistan:Aba Taliban bamaze kwigarurira imijyi yose ikomeye uretse Kabul

Abarwanyi b’aba Taliban bakomeje kwegera kwisubiza Afghanistan yose, mu gihe ubu umurwa mukuru Kabul w’iki gihugu ari wo mujyi wonyine ukomeye usigaye mu maboko ya leta. Kuri iki cyumweru, izi ntagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini ya Islam, zafashe umujyi wa Jalalabad, ukomeye mu burasirazuba, nta kurwana kubayeho. Ibi byakurikiye kwigarurira umujyi wa Mazar-i-Sharif […]

Inkuru irambuye

Jenerali Mahamat Idriss Déby Itno yatangaje abazamufasha ku butegetsi bwe

Nyuma y’uko asimbuye se,Jenerali Mahamat Idris Déby Itno yatangaje abasirikare 15 – ayoboye, bagize akanama ka gisirikare kagiye kuyobora inzibacyuho mu gihe cy’amezi 18 nyuma y’urupfu rwa Perezida Idris Déby Itno. Iki cyemezo cyanenzwe cyane n’abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi,aho bavuze ko ibi ari ‘coup d’État’, basaba ko ubutegetsi buhabwa abasivili nk’uko biteganywa n’itegeko […]

Inkuru irambuye

Perezida Idris Déby wa Tchad yapfuye

Igisirikare cya Chad kimaze gutangaza ko Perezida Maréchal Idriss Deby Itno yapfuye azize ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba mu minsi ishize. Aya makuru atangajwe nyuma y’uko ibyavuye mu matora by’agateganyo bigaragaza ko yatsindiye manda ya manda ya gatandatu yiyamamarije ngo akomeze kuyobora igihugu cya Tchad. Ni amatora yabaye mu bihe bibi aho ubutegetsi bwe […]

Inkuru irambuye

Congo-Brazzaville:Perezida Denis Sassou Nguesso ni we watsinze amatora

Perezida Denis Sassou Nguesso yongeye gutorerwa gutegeka Congo-Brazzaville ku bwiganze bw’amajwi 89%, nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu. Iyi ntsinzi ibonetse nyuma y’uko uwari umukandida ukomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi,Guy Brice Parfait Kolélas, apfuye ku cyumweru azize Covid-19. Nyakwigendera Kolélas muri aya matora we yagize amajwi 8%. Guy Parfait Kolélas waguye mu bitaro byo mu […]

Inkuru irambuye

Ethiopia iremeza ko Eritrea yagize uruhare mu mirwano yo muri Tigray

Nyuma y’igihe kirekire ibihugu byombi bihakana ibi birego, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed,yarashyize yemera ko ingabo za Eritreya zagize uruhare rukomeye mu ntambara yo mu ntara ya Tigray ho muri Ethiopia. Mu kiganiro yagiranye n’Inteko Nshingamategeko, Ahmed yatangaje ko yavuganye n’abayobozi ba Eritrea ku bijyanye n’ibivugwa ko ingabo za Eritrea zakoze amahano muri Tigray. […]

Inkuru irambuye

Brazaville:Guy Brice Parfait Kolélas utavugaga rumwe n’ubutegetsi yapfuye

Guy Brice Parfait Kolélas,umukandida ukomeye utavugaga rumwe n’ubutegetsi muri Congo-Brazzaville, yapfuye nyuma yo kujyanwa mu bitaro mu Bufaransa kubera Covid-19, nk’uko bivugwa na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI. Ku mugoroba wo ku cyumweru  ni bwo yajyanywe muri icyo gihugu, amatora nayo akaba yabaye kuri uyu munsi. Ukuriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko […]

Inkuru irambuye

Congo-Brazaville:Perezida Sassou Nguesso ni we uhabwa amahirwe yo gutsinda amatora

Perezida Denis Sassou Nguesso usanzwe ayobora Republika ya Kongo Brazaville,ari guhabwa amahirwe mu matora yo kuri iki Cyumweru,gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bakavuga ko ayo matora atabaye mu mucyo kandi ko agamije gushyira imbere uwari asanzwe ari Perezida. Nta makuru y’umutekano muke yavuzwe mbere y’uko ibiro by’amatora bikifungura, ariko ibimenyamakuru byatangaje ko yaba interineti cyangwa […]

Inkuru irambuye

Samia Suluhu Hassan yarahiriye kuyobora Tanzania

Samia Suluhu Hassan amaze kuvuga indahiro yo kuba Perezida wa Tanzania, mu muhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Tanzania. Samia ahagaze imbere y’ukuriye ubucamanza Prof. Ibrahim Juma yasubiyemo ubugira gatatu indahiro y’umukuru w’igihugu mu cyumba gifunze cyuzuyemo abantu, mu muhango waciye kuri televiziyo y’igihugu uri kuba. Samia abaye perezida wa gatandatu wa Tanzania, ndetse […]

Inkuru irambuye

Samia Suluhu Hassan agiye kuba Perezida wa mbere w’umugore muri EAC

Samia Suluhu Hassan,umugore wari Visi Perezida wa Tanzania,agiye kuba Perezida wa mbere w’umugore muri Afurika y’Uburasirazuba nyuma y’urupfu rwa Perezida Magufuli. Nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga rya Tanzania,Samia araza kurahira mu masaha 24 nyuma y’urupfu rwa Magufuli,aho azayobora Tanzania mu gihe cya manda cyari gisigaye kugeza muri 2025. amia Suluhu Hassan agiye kuba Perezida wa mbere […]

Inkuru irambuye

Perezida John Pombe Magufuli yapfuye

Uwari Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli,yitabye Imana ku myaka 61 azize uburwayi bw’umutima aho yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Saalam yari arwariyemo. Inkuru y’urupfu rwa Magufuli yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu kuri Televiziyo y’Igihugu muri Tanzania, TBC na Visi Perezida w’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, […]

Inkuru irambuye

Rusesabagina yikuye mu rubanza avuga ko nta butabera ategereje

Paul Rusesabagina yavuze ko kuye mu rubanza ngo kuko nta butabera ategereje mu rukiko ruri kumuburanisha bityo atazongera kwitabira urubanza aregwamo. Ibi Rusesabagina yabivuze ubwo urukiko rwari rumaze kwanga ubusabe bwe bwo gusubika uru rubanza igihe cy’amezi atandatu, rutegeka ko rukomeza we akaziregura nyuma. Rusesabagina n’umwunganizi we Me Felix Rudakemwa bavuze ko basaba igihe gikwiriye […]

Inkuru irambuye

Perezida Kagame n’umufasha we bakingiwe Coronavirus

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’umufasha we Jeannette Kagame,kuri uyu wa 12 Werurwe 2021,bakingiwe Coronavirus. Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu(Village Urugwiro),aho bivuga ko iki gikorwa cyabereye ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal,i Kigali. Ku manywa yo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakingiwe Covid-19. Ni igikorwa cyabereye ku Bitaro byitiriwe […]

Inkuru irambuye

Umunyamakuru Uwimana Agnes yarekuwe

Umunyamakuru Uwimana Agnes wari wafunzwe ku itegeko ry’umucamanza mu rubanza rwa Idamange, yarekuwe mu joro ryakeye. Uwimana ukuriye ikinyamakuru kigenga Umurabyo,yari yafashwe kuwa kabiri,ubwo umucamanza warimo asoma umwanzuro w’urukiko ku rubanza rwa Idamange, yategekaga ko afatwa agafungwa kubera gukora ibyo urukiko rwabujije. Umucamanza yamushinje gufata amajwi mu rukiko kandi babibujije, Uwimana we yavugaga ko ayo […]

Inkuru irambuye

Umunyamakuru afunzwe azira gufata amajwi mu rubanza rwa Idamange

Umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnes w’Ikinyamakuru Umurabyo, yafunzwe ku itegeko ryatanzwe n’umucamanza wasomaga umwanzuro w’urubanza rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, azira kuba yafashe amajwi mu rubanza kandi urukiko rwabibujije. Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Werurwe 2021, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye i Kibagabaga rwasomaga imyanzo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu […]

Inkuru irambuye

Umunyedini Niyomwungere Constantin yabwiye urukiko uko yagejeje Rusesabagina i Kigali

Constantin Niyomwungere,umunyedisi w’umurundi,yabwiye urukiko ko ari we wagize igitekerezo akanabeshya Paul Rusesabagina kugeza amugejeje mu Rwanda mu gihe we yari azi ko agiye i Burundi. Ibi Niyomwungere yabitangarije mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu,aho  Rusesabagina we yavuze ko ari umuntu washimuswe agafatwa bugwate. Yanze ko Niyomwungere atanga ubuhamya kuko avuga ko yamureze mu zindi […]

Inkuru irambuye

Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Paul Rusesabagina

Urukiko rukuru mu Rwanda rwateye utwatsi ubusabe bwa Paul Rusesabagina ku nzitizi yari yatanze avuga ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha,rusobanura ko nta shingiro zifite. Paul Rusesabagina uregwa ibyaha by’iterabwoba hamwe n’abandi bantu 20,bishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN byiciwemo abantu mu 2018 na 2019,ari kuburana kuri uyu wa Gatanu. Ibyo Rusesabagina yagaragaje nk’inzitizi,yari yavuze ko […]

Inkuru irambuye

Ubutaliyani burasaba Loni gukora iperereza ryihuse ku rupfu rwa Ambasaderi wayo wishwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubutaliyani,Rudi Di Maio,arasaba Umuryango w’Abibumbye gufungura iperereza ryawo mu gushakisha abihishe inyuma y’urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio. Ubu busabe bw’Ubutaliyani buje mu gihe leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo na yo ikomeje iperereza ku iyicwa ry’uyu wari uhagarariye Ubutaliyani ku butaka bwayo. Impamvu Ubutaliyani bukomeje kotsa igitutu Umuryango w’Abibumbye,ngo nuko urugendo […]

Inkuru irambuye

FDLR irahakana ibyo kwica Ambasaderi w’Ubutaliyani ishinjwa

Umuvugizi w’umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,ahakana ibyo kwica Ambasaderi w’Ubutaliyani avuga ko uyu mutwe nta ruhare wagize mu iyicwa rye. Abategetsi muri DR Congo ku wa Mbere bavuze ko FDLR ari yo yagize uruhare mu iyicwa rya ambasaderi Luca Attanasio w’imyaka 43,umupolisi w’Umutaliyani wamurindaga n’umushoferi we w’Umunyecongo. Umuvugizi […]

Inkuru irambuye

Polisi ya Afurika y’Epfo iremeza ko umuyobozi wa RNC yishwe n’abajura

Igipolisi cya Afurika y’Epfo kiravuga ko uwari umuyobozi wa RNC(Rwanda National Congress)muri iki gihugu,Abdallah Seif Bamporiki,yishwe n’abajura hagendewe ku byo iperereza ry’ibanze ryagaragaje. Bamporiki yishwe nyuma y’amasaha make avuye mu mujyi wa Johannesburg,arasirwa ahitwa Nyanga Township muri CapeTown. Nk’uko Polisi ya Afurika y’Epfo yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru,hari ibimenyetse bifatika bashingiraho bemeza ko intandaro y’ubu […]

Inkuru irambuye