Perezida Kagame yahagaritse Édouard Bamporiki mu mirimo ye

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yahagaritse ku mirimo Edouard Bamporiki, umunyamabanga wa leta ushinzwe urubyiruko n’umuco “kubera ibyo akurikiranyweho”, nk’uko bivugwa n’itangazo rya Minisitiri w’Intebe.Iri tangazo risohotse nyuma y’amakuru ataremezwa ko Bamporiki n’umwe mu bayobozi bungirije b’umujyi wa Kigali batawe muri yombi.Nyuma gato y’itangazo rya minisitiri w’Intebe, urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahise narwo rutangaza […]

Inkuru irambuye

DR-Congo:Abapolisi 756 batorokanye imbunda bajya gushinga umutwe w’abagizibanabi

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,I Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga,haravugwa ibikorwa by’umutekano mucye by’abantu bambura abaturage ibyabo, bivugwa ko bikorwa n’abapolisi 756 batorotse Igipolisi muri Grand Kasaï ubundi bashinga umutwe w’ubwambuzi. Byatangajwe na Guveneri w’Intara Haut-Katanga, Jacques Kyabula Katwe mu kiganiro yagiranye n’Itanganzamakuru cyagarukaga ku bibazo bihuriweho n’Intara ya Katanga na Kasaï. Jacques Kyabula […]

Inkuru irambuye

Igisasu Satan-2 cy’u Burusiya cyasenya Paris mu masegonda 200 na Berlin mu masegonda 106

Mu mpera za Mata 2022 binyuze kuri Televiziyo ya leta y’u Burusiya,Rossia-1,abadepite bagize inteko ishinga amategeko y’u Burusiya n’abashyitsi batangarijwe ndetse bashimagiza ubushobozi bw’igisasu cy’Abarusiya cyiswe Satani 2(Satan-2) kitezweho gukoma mu nkokora bikomeye abanzi b’u Burusiya ndetse n’abashyigikiye Ukraine. Igishushanyo kerekana ikibatsi cy’umuriro kigana ku ikarita y’Ubulayi ku mirwa mikuru y’ibihugu binyamuryango bya NATO nk’aho […]

Inkuru irambuye

Ukraine: Abasirikare bamaze igihe bagotewe muri Mariupol bakomeje guhangana n’ubwo intwaro n’ibiryo biri kubashirana

Abasirikare ba Ukraine bamaze igihe kinini bagotewe n’ingabo z’Uburusiya mu ruganda rwa Azovstal ruri mu gace ka Mariupol,bavuga ko intwaro,ibiryo n’amazi biri kubashirana ku buryo bukomeye aho batangiye kwibaza uko baza kuba babayeho mu minsi iri imbere. Nk’uko bitangazwa na Komanda wungirije w’umutwe wa Azov,Svyatoslav Palamar yabitangarije CNN ku mugoroba wo kuwa 02 Gicuransi 2022,abasirikare […]

Inkuru irambuye

Somalia:Abasirikare benshi b’u Burundi baguye mu gitero cya Al Shabaab

Abasirikare batari bake b’u Burundi bari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia bapfuye,nyuma y’igitero inyeshyamba zo mu mutwe wa Al Shabaab zabagabyeho. Ni igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo za Afurika yunze ubumwe mu gace ka Middle Shabele mu majyepfo ashyira Uburwngerazuba bw’umurwa mukuru wa Somalia,Mogadishu. Iki gitero cyagabwe mu […]

Inkuru irambuye

Kenya:Mwai Kibaki yapfuye ku myaka 90

Uwahoze ari Perezida wa Kenya,Mwai Kibaki,yapfuye  ku myaka 90 y’amavuko nk’uko byatangajwe na Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa Gatanu. Perezida Uhuru yavuze ko Mwai “yari umuntu wakunze cyane igihugu usize umurage w’inshingano ku gihugu uzakomeza kubera urugero urungano rw’abariho n’abazaza muri Kenya.” Ati:”azahora yibukwa nk’umugabo nyawe muri politiki ya Kenya” n’umuntu wagize uruhare runini […]

Inkuru irambuye

Umuhungu wa Museveni uri mu Rwanda ikibazo cy’u Rwanda na Uganda kigiye gukemuka vuba na bwangu

Umuhungu wa Museveni General Muhoozi Kainerugaba akaba ari umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko abayeho igihe gihagihe aziko u Rwanda na Uganda ari igihugu kimwe, avuga ko we mu myaka ya 1980 we […]

Inkuru irambuye

Béatrice Munyenyezi ntiyavuze rumwe n’urukiko Ku mwirondoro we

Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya jenoside yahakaniye kure ko yiswe izina rya ‘komanda’ nk’uko umucamanza yari amaze kubisoma mu mwirondoro we. Munyenyezi woherejwe na leta ya Amerika amaze gufungwa imyaka 10 ahamijwe kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka, ashinjwa ko yakoze jenoside mu mujyi wa Butare, ibyo we ahakana. Mu rubanza rwe none kuwa kabiri, hifashishijwe ikoranabuhanga […]

Inkuru irambuye

Ibura rya Rusesabagina n’abunganizi be ryatumye urubanza rusubikwa

Mu rubanza rw’ubujurire,Abaregwa – uretse Paul Rusesabagina, abaregera indishyi, n’ubushinjacyaha, baje mu rukiko rw’Ubujurire kuburana, ariko impaka ku kutahaboneka kwa Rusesabagina zatumye uru rubanza rusubikwa. Rusesabagina, ufatwa nk’ukuriye abaregwa iterabwoba muri uru rubanza, umwaka ushize yakatiwe gufungwa imyaka 25 nubwo yari yararwivanyemo muri Werurwe. Abareganwa na we barajurira ngo ibihano bakatiwe bigabanywe, abaregera indishyi barajuririra […]

Inkuru irambuye

Sudan: Minisitiri w’Intebe yafunzwe mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi.

Amakuru ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bikesha bamwe mu muryango we avuga ko abasirikare bazindukiye iwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021 mu gitondo barahagota. Bane mu ba minisitiri bagize Leta n’undi uri mu nama y’abasivili bayigize batawe muri yombi nkuko bitangazwa na Televiziyo Al_Hadath. Abakuru b’amashyaka n’abandi bakozi ba Leta batawe muri yombi […]

Inkuru irambuye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ari mu ruzinduko rw’akazi muri Tanzania.

Biteganyijwe ko yakirwa i Dodoma mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Tanzania na mugenzi we Perezida Samia Suluhu Hassan. Mu kwezi kwa karindwi, Perezida Samia nawe yakoze uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Burundi. Biteganyijwe ko uyu munsi, aba bategetsi bombi baza kugirana ibiganiro hagati yabo. Kuwa gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, Perezida Ndayishimiye uri kumwe n’umugore we […]

Inkuru irambuye

Perezida Joe Biden yemeje ko bazatabara Taiwan Ubushinwa nibwibeshya bukayitera

Ubwo yari abajijwe niba Amerika yatabara Taiwan, yasubije ati: “Yego, dufite ubushake bwo kubikora.” Gusa umuvugizi wa White House nyuma yabwiye bimwe mu binyamakuru byo muri Amerika ko ibyo yavuze bidasobanuye ko habaye impinduka mu murongo wa politiki yabo kuri iki kibazo. Kuva mu gihe kinini gishize, Amerika yafashe umurongo wa politiki wo ’kuterekana intego’ […]

Inkuru irambuye

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cya Misile yo mu bwoko bwa Ballistic.

Iraswa ry’iyi misile ribaye nyuma y’ibyumweru bicye Koreya y’Epfo na yo imuritse ku mugaragaro intwaro yayo y’ubu bwoko, ibintu bikomeje kugaragaza guhiga mu ngufu za gisirikare kuri ibi Bihugu byombi. Mu kwezi kwa Mbere (Mutarama) 2021, ni bwo Koreya ya Ruguru yamuritse ku mugaragaro ubwo bwoko “bushya” bwa misile ballistic irasirwa munsi y’inyanja, ivuga ko […]

Inkuru irambuye

Rwanda: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Lt Col Niyomugabo anamuha inshingano nshya.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Mbere, hagaragayemo izi mpinduka zakozwe na Nyakubahwa Paul Kagame. Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu kindi gihugu, aba akorera muri Ambasade. Bivuze ko Col Niyomugabo inshingano ze azajya azubahiriza anyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar, agakora nk’Umudipolomate kandi afite ubudahangarwa. Aharanira ko Igihugu […]

Inkuru irambuye

Pierre D. Habumuremyi yasohotse muri gereza nyuma yo guhabwa imbabazi

Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ku mugoroba w’uyu wa 14 Ukwakira 2021 yasohotse muri gereza ya Nyarugenge nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Akimara gusohoka muri gereza, Dr Habumuremyi yabwiye itangazamakuru ko ashima Perezida Kagame wamuhaye imbabazi. Ati: “Ndamushimira kuko ntabwo nari mbyiteze, icyo nari nzi ni uko […]

Inkuru irambuye

Umuhungu wa Pierre Damien Habumuremyi yishimiye cyane ko Perezida Kagame yahaye se imbabazi

Umuhungu wa Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe, Mucyo Apollo yishimiye cyane ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahaye umubyeyi we imbabazi ku cyaha yari yarahamijwe akanakatirwa igifungo. Itangwa ry’izi mbabazi ryemerejwe mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 13 Ukwakira 2021. Ubutumwa Mucyo yanyujije kuri Instagram, yagize ati: “Umutima wanjye […]

Inkuru irambuye

Perezida w’u Burusiya ashobora gusura u Rwanda

Hari amakuru avuga ko umukuru w’igihugu cy’u Burusiya, Vladimir Putin, ashobora gusura u Rwanda mu gihe cya vuba, mu ruzinduko rwo gukomeza umubano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye. Aya makuru yatangiye kumvikana nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta yagiriraga uruzinduko mu Burusiya, yari yatumiwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u […]

Inkuru irambuye

Umuyobozi ukomeye w’inyeshyamba yiciwe muri Mozambique

Umuyobozi ukomeye w’umutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Mozambique witwa RENAMO, Mariano Nhongo yishwe n’ingabo za Mozambique zifatanyije n’iz’indi nzego zishinzwe umutekano zari ku burinzi, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi Bernardino Rafael. Rafaeli yasobanuriye itangazamakuru ko Nhongo yiciwe mu mirwano yahuje ingabo n’abarwanyi be mu gace kitwa Chibabaya mu ntara ya Sofala ejo hashize mu […]

Inkuru irambuye

Idamange Iryamugwiza Yvonne yakatiwe gufungwa imyaka 15

Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka mu Rwanda rwahamije Yvonne Idamange Iryamugwiza ibyaha byose yarezwe rumukatira gufungwa imyaka 15. Idamange yaburanye ahakana ibyaha byose yarezwe avuga ko ari ibitekerezo bwite yemererwa n’itegekonshinga gutanga, mbere y’uko yivana mu rubanza ku mpamvu ze bwite. Idamange yatawe muri yombi mu kwezi kwa kabiri aregwa; guteza imvururu muri […]

Inkuru irambuye

Col Bagosora Theoneste yapfuye

Col Theoneste Bagosora wahamijwe ibyaha bya jenoside, iby’intambara, n’ibyibasiye inyokomuntu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, yitabye Imana aguye muri Mali. Ibi byemejwe na bamwe mu muryango we bari kumwe muri Mali aho yarangirizaga igihano urwo rukiko rwari rwamukatiye. Mu mwaka wa 2008, urukiko rwamukatiye gufungwa burundu nyuma icyo gihano kiza kugabanywa mu bujurire mu […]

Inkuru irambuye