Abakinnyi b’ikipe y’igihugu,Amavubi,bahawe akayabo kangana na 4,500,000 mu mafaranga y’u Rwanda nk’ishimwe bari bemerewe na Perezida Paul Kagame nyuma yo kugera muri 1/4 mu irushanwa rya CHAN2020. Ubwo ikipe y’igihugu yasesekaraga mu Rwanda tariki ya 7 Gashyantare 2021,bavuye mu irushanwa rya CHAN 2020 nyuma yo gusezerwa na Guinéa yabatsinze igitego 1-0, bakiriwe na n’abanyarwanda ndetse […]
U Rwanda rwatangiye gahunda yo gukingira abantu icyorezo cya Coronavirus,aho hari kwibandwa ku bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi by’umwihariko abita ku barwaye iyi virus mu mavuriro, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubuzima. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iri gukoresha inkingo zemewe na OMS/WHO,u Rwanda rwabonye ku mubare muto “binyuze mu bufatanye mpuzamahanga”. Iyi minisiteri ntiyatangaje urukingo […]
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi ho mu karere ka Rubavu,burashinjwa n’abaturage kubarandurira imyaka mu mirima irenga 30 bubyita guharanira inyungu zabo. Aba baturage baganiriye n’ikinyamakuru Bwiza,bagaragaza impungenge zo kuzicwa n’inzara birututse kuri iki cyemezo cy’umurenge uvuga ko wabikoze uharanira umutekano wabo. Nk’uko babisobanura,mu nama ubuyobozi bw’uyu murenge bwari bwagiranye na bo umwaka ushize ngo bwababujije kuba […]
Umugabo witwa Kavumbi Ildephonse wo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro k’Umujyi wa Kigali,yasenyewe ibice by’inzu ye n’ubuyobozi bw’umurenge yubatsemo bumushinja kwigomeka nyamara we akavuga ko byatewe no kuba yaranze gutanga ruswa. Uyu mugabo anashinjwa kandi kurenga ku mabwiriza agenga Umujyi wa Kigali ndetse n’amayeri yo gukoresha icyangombwa cy’imyubakire icyo atagiherewe kuko yahawe […]
Inteko ishingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) yasabye u Rwanda gutanga ubusobanuro bwimbitse ku ifatwa rya Paul Rusesabagina n’uburyo yagejejwe mu Rwanda. Mu nyandiko nyandiko irimo ko abagize iyi nteko bamaganye ‘ishumutwa n’iyoherezwa’ mu Rwanda ridakurikije amategeko rya Paul Rusesabagina,abadepite bayishyizeho umukono barasaba u Rwanda kurekura Rusesabagina no gutanga ibisobanuro ku ifatwa rye. Rusesabagina, aregwa ibyaha […]
Umutoza w’ikipe y’iguhugu y’u Rwanda, Mashami Vincent,yabwiye Perezida Paul Kagame ko ubwo bari mu myiteguro ya CHAN 2020,abakinnyi bitanze uko bishoboka gusa bagahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo kubura imikino ya gicuti no kubura imyitozo ihagije. Ibi yabitangaje ku Cyumweru ubwo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiraga Amavubi ayashimira uko yitwaye muri CHAN yarimo ibera muri Cameroun […]
Karemera Abraham wari umushoferi wa Ingabire Marie Immaculée,uyobora umuryango Transparency International Rwanda, yishwe kuri uyu wa 05 Gashyantare 2021 ubwo yari avuye ku kazi. Iyi nkuru y’incamugongo yashenguye cyane uyu mubyeyi wabuze umushoferi we wapfuye bamaze akanya batandukanye. Aganira n’ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru,Ingabire Marie Immaculée yarari ku bitaro bya Kacyiru mu mujyi wa Kigali […]
Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 04 Gashyantare 2021,mu murenge wa Gitega,mu karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali,umwana w’imyaka 16 yishe mugenzi we w’imyaka 13 amuteye icyuma bapfa amafaranga 500. Ababonye uko byagenze babwiye Igihe.com dukesha iyi nkuru ko intandaro y’uru rupfu ari amafaranga 500 umugiraneza yahaye aba bana bombi ngo bayagabane,nyamara bo […]
Mu gihugu cya Burkina Faso,mu murwa mukuru Ouagadougu,hari umusore usa neza na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagize icyo amusaba nk’umukuru w’igihugu. Amafoto yashyizwe ku mbuga zo muri kiriya gihugu zirimo urwitwa Afrik Buzz na BT Media agaragaza uyu musore wenda gusa na Perezida Kagame haba mu isura ndetse n’igihagararo uretse ko imyaka yo ubona […]
Mu bujurire bwe, Paul Rusesabagina yabwiye urukiko ko yashimuswe akazanwa mu Rwanda aboshywe, nk’imwe mu mpamvu abona ko zari zikwiye gutuma arekurwa akaburana ari hanze mu gihe ategereje ko urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi. Rusesabagina avuga ko yagejejwe mu Rwanda ashimuswe akamara iminsi 4 umuryango we utazi aho aherereye. Avuga kandi ko umucamanza wa […]
Kuri uyu wa Kane tariki 5 Ugishyingo 2020, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere(RDB), cyatangaje ko gikomoreye inzu zikorerwamo ‘massage’ mu rwego rwo gukomeza kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya coronavirus. Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, aya ni amabwiriza yihariye abatanga serivisi za ‘massage’ bashyiriweho agomba kubagenga mu kazi kabo mu rwego rwo […]
U Rwanda ku bwumvikane na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo byafashe umwanzuro wo gufungura umupaka uhuza imijyi ya Gisenyi na Goma ariko hagakomeza kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Iki cyemezo kishimiwe n’abenshi, cyafashwe mu nama yabereye mu mujyi wa Goma kuwa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2020, yahuje intumwa z’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi […]
Mu muhango wo gusinya imihigo mishya uri kubera i Nyagatare, Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga ku rutonde rw’utundi turere, mu mihigo y’umwaka wa 2018/2019. Ibi byatangarijwe mu muhango wo gusinya imihigo y’umwaka wa 2020-2021, wabereye mu Karere ka Nyagatare, ukitabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru. Mbere […]
Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, berekeje mu karere ka Nyagatare mu muhango uturere dusinyana imihigo n’Umukuru w’Igihugu. Mu gitondo cyari cyuje imvura nyinshi mu Mujyi wa Kigali, aba bayobozi bahagurutse mu buryo bwa rusange ku biro bya Minisitiri w’Intebe ku Kimihurura, berekeza mu […]
Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko wamaze gutanga ikirego mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, cy’uko yafashwe binyuranyije n’amategeko, agashimutwa ndetse akimwa uburenganzira ku rubanza rutabogamye. Iki kirego gitanzwe n’abamwunganira bashya bashyizweho n’umuryango wa Rusesabagina nyuma yo kongerewe indi minsi 30 ku gifungo cy’agateganyo yakatiwe. Uruhande rwa Rusesabagina rwinubira uburyo yatawe muri yombi akagezwa mu […]