Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’umufasha we Jeannette Kagame,kuri uyu wa 12 Werurwe 2021,bakingiwe Coronavirus. Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu(Village Urugwiro),aho bivuga ko iki gikorwa cyabereye ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal,i Kigali. Ku manywa yo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakingiwe Covid-19. Ni igikorwa cyabereye ku Bitaro byitiriwe […]
Inkende yari yagaragaye imanitse mu mugozi ku gisenge cya sitade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye,bimaze kwemezwa ko itiyahuye ahubwo yazize impanuka yatewe no gufatwa n’umugozi yari imaze iminsi igendana. Aya makuru yemejwe n’uwitwa Ntaganzwa Aaron,uri mu bayobozi b’abanyeshuri muri iyo kaminuza,aho yashimangiye ko inkende yari imaze igihe igendana uwo mugozi wayihitanye. Abinyujije ku […]
Kuri uyu wa 10 Werurwe 2021, mu karere ka Huye muri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, hasanzwe Inkende inagana mu mugozi hejuru ku gisenge cya Stadeyapfuye. Bamwe bateye ubuse bavuga ko iyi nkende yiyahuye, gusa magingo aya, ntiharamenyekana icyishe iyo nyamaswa, haka hari gukorwa iperereza ku cyaba kishe iyi nkende. Ku mbuga […]
Umwana w’umuhungu w’imyaka 13 wo mu karere ka Gatsibo,yishe ateye igisongo mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 12 ubwo bari bagiye kwahirira amatungo. Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Werurwe 2021,mu kagari ka Mpondwa mu murenge wa Gitoki ho mu karere ka Gatsibo. Aganira na Igihe.com,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki,Mushumba John,yemeje iby’aya […]
Constantin Niyomwungere,umunyedisi w’umurundi,yabwiye urukiko ko ari we wagize igitekerezo akanabeshya Paul Rusesabagina kugeza amugejeje mu Rwanda mu gihe we yari azi ko agiye i Burundi. Ibi Niyomwungere yabitangarije mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu,aho Rusesabagina we yavuze ko ari umuntu washimuswe agafatwa bugwate. Yanze ko Niyomwungere atanga ubuhamya kuko avuga ko yamureze mu zindi […]
Ubushinjacyaha busabiye umunyarwandakazi Idamange Iryamugwiza Yvonne gufugwa by’agateganyo iminsi 30,mu rubanza ari kuburana mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri uyu wa Kane tariki 04 Werurwe 2021. Idamange yahakanye ibyaha bitandatu byose aregwa birimo icyo gukomeretsa umupolisi uri mu bari baje kumufata no gutanga sheki(cheque)itazigamiye. Mu iburanishwa riri kubera mu cyumba cy’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo,Idamange yabwiye urukiko ko […]
U Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo za Coronavirus ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe muri gahunda ya Covax igamije kuzikwirakwiza mu bihugu bikennye,aho byitezwe ko nyuma y’izi ruza kwakira izindi zo mu bwoko bwa Pfizer-BioNTech. Izi nkingo za AstraZeneca zakozwe na Kaminuza ya Oxford maze zitunganywa n’Ikigo cyo mu Buhinde cyitwa Serum […]
Polisi y’u Rwana yatangaje kuri uyu wa 02 Werurwe 2021,ko yataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho gucuruza amavuta yangiza uruhu azwi nka “Mukorogo”. Aba bantu bakoraga magendu bafatiwe mu murenge wa Gikondo,akarere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali,mbere yo kwerekanwa imbere y’Itangazamakuru. Munyantore,umwe muri aba bafashwe,yavuze ko ubu bwoko bw’amavuta yacuruzaga yaburanguye n’abayatemberezaga mu […]
Umukecuru warokotse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi witwa Mukamusoni Ancilla, wo mu murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe,yishwe akaswe ijosi n’abagizi ba nabi bataramenyakana. Uwo mukecuru w’imyaka 63 y’amavuko yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Mbeho mu Kagari ka Nyanzoga,aho yabanaga n’umukobwa we ufite abana babiri. Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu […]
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Jean Claude Iyamuremye igihano cy’igifungo cya burundu ku cyaha cya jenoside bumurega gukorera ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 1994 . Mu byo ashinjwa harimo kuba yagaragaye mu bitero bitandukanye ari kumwe n’Interahamwe n’abandi bicanyi,ndetse nk’uko abihamywa n’abatangabuhamya ngo yatwaraga imodoka yabaga irimo interahamwe n’abandi bakoraga Jenoside. Ubushinjacyaha […]
Urukiko rukuru mu Rwanda rwateye utwatsi ubusabe bwa Paul Rusesabagina ku nzitizi yari yatanze avuga ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha,rusobanura ko nta shingiro zifite. Paul Rusesabagina uregwa ibyaha by’iterabwoba hamwe n’abandi bantu 20,bishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN byiciwemo abantu mu 2018 na 2019,ari kuburana kuri uyu wa Gatanu. Ibyo Rusesabagina yagaragaje nk’inzitizi,yari yavuze ko […]
Minisiteri w’ubutegetsi bwo hagati,iterambere rusange n’umutekano mu Burundi,yatangaje ko u Rwanda rwoherereje iki gihugu irindi tsinda ry’impunzi 1208 kuwa 23 Gashyantare 2021,binyuze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi(UNHCR). Iyi minisiteri ikomeza ivuga ko izi mpunzi zakiriwe ku mupaka wa Gasenyi-Nemba,uhuza intara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi n’iy’Uburasirazuba ku ruhande rw’u Rwanda. Uretse izi […]
Umugore witwa Mujawamariya Agnes wo mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Bibungo, umurenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi,yatwitse inzo yabanagamo n’umugabo we irakongoka,abitewe n’uburakari bwavuye ku kumva umugabo we n’inshoreke bamutukira kuri telefone. Mujawamariya w’imyaka 53 y’amavuko, yabanaga mu buryo bwemewe n’amategeko na Ngaruyintwari Damien w’imyaka 51. Inzu yatwitswe igakongoka n’ibiyirimo byose bigashya […]
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisigara imaze gufata abantu 8 bakurikiranyweho kwiba inka mu baturage bo mu mirenge ya Ndora na Kibirizi. Uwitwa Mbagirente Emmanuel yafashwe kuwa 22 Gashyantare 2021,agaragaza aho yari amaze kugurisha inka 4 yibye mu baturage ndetse izi nka nazo zahise zifatwa. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, […]
Igipolisi cy’u Rwanda kirukanye mu kazi abapolisi bato 146 n’abo ku rwego rwa su-ofisiye,kuwa16 Gashyantare 2021 ndetse gisezerera nta mpaka abandi 240 na bo bari muri izi nzego. Nk’uko bigaragara mu mateka ya Minisiteri y’Ubutabera No 001/MOJ/AG/21 na No 002/MOJ/AG21 yo kuwa 13/02/2021,aboneka mu igazeti ya Leta idasanzwe yasohotse kuwa 16 Gashyantare 2021,ashingiye ku byemezo […]
Ku munsi w’ihererekanyabubasha ubwo yatangiraga imirimo ye ku mugaragaro, Prof. Alexandre Lyambabaje umuyobozi mushya wa Kaminuza y’u Rwanda,yatangaje ko agiye gushyira imbaraga mu kuzamura ubukungu n’ubushakashatsi muri iyi kaminuza. Ubwo yagezaga ijambo rye ku bayobozi bake bo mu nzego zo hejuru ba kaminuza y’u Rwanda bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha, Prof.Lyambabaje washyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 2 […]
Mu iburanishwa mu mizi ry’urubanza rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, Paul Rusesabagina areganwamo n’abandi 20,yongeye kwihakana ubwenegihugu bw’umunyarwanda avuga ko we ari umubiligi. Ni urubanza rwatangiye ahagana i saa 08:00 aho Perezida w’iburanisha yatangiye asoma imyirondoro y’abaregwa ndetse akanababaza niba koko imyirondoro yanditse ihura n’iyabo bemera. Perezida ubwo yageraga ku mwirondoro […]