Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ku mugoroba w’uyu wa 14 Ukwakira 2021 yasohotse muri gereza ya Nyarugenge nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Akimara gusohoka muri gereza, Dr Habumuremyi yabwiye itangazamakuru ko ashima Perezida Kagame wamuhaye imbabazi. Ati: “Ndamushimira kuko ntabwo nari mbyiteze, icyo nari nzi ni uko […]
Umuhungu wa Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe, Mucyo Apollo yishimiye cyane ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahaye umubyeyi we imbabazi ku cyaha yari yarahamijwe akanakatirwa igifungo. Itangwa ry’izi mbabazi ryemerejwe mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 13 Ukwakira 2021. Ubutumwa Mucyo yanyujije kuri Instagram, yagize ati: “Umutima wanjye […]
Hari amakuru avuga ko umukuru w’igihugu cy’u Burusiya, Vladimir Putin, ashobora gusura u Rwanda mu gihe cya vuba, mu ruzinduko rwo gukomeza umubano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye. Aya makuru yatangiye kumvikana nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta yagiriraga uruzinduko mu Burusiya, yari yatumiwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u […]
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter Shaddyboo yashyize amashusho y’iminota mike kuri konti ye ya Instagram yerekana ubwiza bwe mu isura ari kuyikoramo ndetse n’ikimero cye yicaye ku ntebe maze munsi y’ayo mashusho akurikizaho ubutumwa buvuga ko ariwe mwamikazi w’abeza ndetse ko ariwe gipimo cy’ubwiza mu karere. Yagize ati: “Ndi umwamikazi w’ubwiza! Nkaba igipimo […]
….Njyewe: Ngo? Michou are you sure?Michou: I’m sure Dyllan, sinkiri mu rukundo na Yannick! Ubwo nabuze icyo mvuga nubika umutwe nari nayobewe impamvu yateye Michou kuva mu rukundo na Yannick…. Naratuje ndebana na Michou twese tudahumbya ubundi ndamubwiraNjyewe: Michou, ni iki cyabiteye ko Yannick ari umuhungu witurije! Michou yarebye hasi akanya gato ubundi araturika ararira […]
Minisiteri y’Uburezi imaze gutangaza ko abanyeshuri 60,642 bigaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazasibira nyuma yo kugaragaza intege nke mu musaruro w’ibizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri 2020/2021. Ibi iyi minisiteri yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Ukwakira 2021,ubwo yashyiraga ahabona umusaruro w’ibizamini byakozwe n’abanyeshuri mu mashuri abanza n’ikiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Ni ibizamini byakozwe […]