Uwahoze ari depite, Fabien Banciryanino, afungiye muri gereza nkuru ya Mpimba mu Burundi, nyuma y’icyumweru yari amaze afungiwe kuri sitasiyo ya polisi. Banciryanino yireguye ku byaha aregwa muri parike ya Republika ya komine Ntahangwa. Mu byaha ashinjwa harimo ibyo guteza imyigaragambyo, gushinja abantu ibinyoma no guhungabanya umutekano w’igihugu. Umucamanza yafashe umwanzuro wo kumwohereza muri gereza […]
Mu gihugu cya Algeria imyigaragambyo y irakomeje mu mijyi myinshi, basaba ko hagira igikorwa ku rugomo rukorerwa abagore, nyuma yuko umukobwa w’imyaka 19 afashwe ku ngufu akanicwa ndetse murambo we ugatwikwa. Umurambo wa Chaïma watwitswe ugahinduka umuyonga, wabonetse muri uku kwezi muri sitasiyo ya lisansi itagikorerwamo, mujyi wa Thénia, kuri 80km mu burasirazuba bw’umurwa mukuru […]
Umuraperikazi Onika Tanya Maraj, uzwi cyane nka Nick Minaj, yibarutse imfura ye y’umuungu ku myaka 37 y’amavuko. Iki cyamamare mu njyana ya ‘Rap’ haba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika no ku isi muri rusange, yibarutse nyuma y’igihe ashyira amafoto hanze ngo yereke abafana be uko inda imeze anabakumbuze kwakira umwana we. Bitandukanye n’ibindi byamamare, […]
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko agiye kujya mu kato we n’umugore we Melania Trump, nyuma yo gupimwa bagasangwamo coronavirus. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Trump yagize ati: “Ibi tuzabivamo hamwe”. Abakorera hafi ya Trump barimo n’umujywnama we,Hope Hicks w’imyaka 31, na bo basanzwemo coronavirus mu minsi yashize. […]
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyamaze gutangaza ko mu mwaka wa 2021, kitazarenza 15000 by’impunzi mu rwego rwo kugabanya umubare cyari gisanzwe cyakira. Ibi byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu kuwa Gatatu, aho yavuze ko icyo cyifuzo cya Leta kigamije kwerekana ko Amerika yiyemeje gufasha abantu babangamiwe cyane ku isi ariko nanone […]
Papa Francis yanze kwakira mu biro bye Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, ku mpamvu avuga ko nta biganiro ajya agirana n’intumwa z’abiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Ku ruhande rwa Amerika, Pompeo yaherukaga gusohora inyandiko ivuga ko Kiliziya Gatolika iri gushyira mu kaga ububasha bwayo mu kumvikana n’Ubushinwa uko hashyirwaho Abasenyeri. Vatican […]
U Bubiligi bwagiriye ikizere u Rwanda, butangaza ko nta mu turage warwo cyangwa umugenzi uturutse mu Rwanda uzongera gushyirwa mu kato no gupimwa igihe ashyitse muri icyo gihugu. Ibi byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi aho yavuze ko iki gihugu gihaye ikaze abagenzi baturuka mu Rwanda n’abava nuri Koreya y’Epfo, mu gihe ibindi bihugu […]
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gutangaza ko yafashe icyemezo gikomeye cyo kutagurisha ibikoresho byayo mu kigo cy’Ubushinwa Semiconductor Manufacturing International Corporation (SMIC), gisanzwe gikora ibyuma bikoreshwa muri za mudasobwa hirindwa ko cyabyifashisha mu bya gisirikare. Ibaruwa yashyizwe hanze n’ibiro bishinzwe ubucuruzi bya Amerika ejo ku wa Gatanu, ivuga ko ibigo bya Amerika bishaka kugurisha […]
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari kubaho ivugurura mu bijyanye n’amabwiriza yo gutanga viza, ashobora kubera imbogamizi ikomeye abanyeshuri benshi bo muri Afurika bajyaga kwigayo. Aya mategeko mashya yerekeye abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ateganya ko abanyeshuri bava muri bimwe mu bihugu bya Afurika bazajya bahabwa visa imara imyaka 2 gusa,abo mu […]
Leta ya Koreya y’Epfo yemeje amakuru ko Perezida wa Koreya ya ruguru, Kim Jong-Un, yemeye gusabira imbabazi iyicwa ry’umutegetsi wo muri Koreya y’epfo warashwe n’ingabo za Koreya ya Ruguru ndetse umurambo we ugatwikwa. Amakuru atangazwa n’Ibiro bya Perezida wa Koreya y’Epfo Blue House, avuga ko ibiro bya Perezida Moon byakiriye ibaruwa ya Kim, amubwira ko […]
Kuri uyu wa kane, Uburusiya bwatangaje ko bwamaganiye kure iterabwoba Amerika ikomeje gushyira kuri Irani ndetse bunasaba ko ibihano iki gihugu cyahawe bigomba gukurwaho igitaraganya. Nyuma y’igisa n’akato Irani yari yashyizwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uburusiya bwo bwatangaje ko bwiteguye guhererekanya ibicuruzwa na Irani nubwo igihe cy’ibihano byo kutagura intwaro yafatiwe cyari giteganyijwe […]
Leta ya Koreya ya Ruguru yishe irashe umwe mu bayobozi ba Koreya y’Epfo ndetse inatwika umurambo we, nk’imwe mu ngamba zo gukumira ko icyorezo cya Coronavirus kinjira mu gihugu cyabo. Aya makuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo ya Koreya y’Epfo aho yamaganiye iki gikorwa kure ivuga ko ari “igikorwa cya kinyamaswa”. Urupfu rw’uyu mugabo wakoreraga Urwego […]
Kuwa 1 Nyakanga 2020 Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 58 y’ubwigenge mu Burundi,Perezida Evariste yahaye ishimwe rikomeye umwana wa Perezida Nkurunziza witwa Liyetona Kelly Nkurunziza mu bo yahaye ishimwe. Ntago ariwe gusa washimiwe kuko hari n’abandi basirikare babiri harimo umwe wapfuye utavuzwe izina nkuko BBC yatangaje iyi nkuru yabivuze. Ibi birori byabereye mu murwa […]