Umuyobozi wa Zanzibar yatangaje icyunamo cy’iminsi 7 mu gihugu cyose mu rwego rwo kwibuka urupfu rwa Visi Perezida wa mbere, Maalim Seif Sharif Hamad,wapfuye ku myaka 77. Kuri iki kirwa,amabendera azururutswa kugeza hagati mu gihe cy’icyunamo,nk’uko byatangajwe na Dr. Hussein Mwinyi. Hamad yapfuye nyuma gato ya saa tanu z’amanywa zaho kuri uyu wa Gatatu mu […]
Kuri ubu ibintu ntibyoroshye ku murwa mukuru wa Centrafrique,Bangui,mu gihe inyeshyamba zagose uyu mujyi nk’uko bivugwa n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe. Martin Ziguélé avuga ko iminsi yose intambara yabaye urwunge mu gihugu kandi ko ubwe adashobora kuva i Bangui adaherekejwe n’abasirikare. ONU na yo iremeza ko abantu barenga 200.000 bataye ibyabo kuva intambara itangiye mu kwezi […]
Leta ya Iran yiyemeje guhorera iyicwa ry’umwe mu bahanga bayo bakomeye mu bya nikleyeri, Mohsen Fakhrizadeh, wiciwe hafi y’umurwa mukuru Tehran kuwa gatanu ushize. Uyu Fakhrizadeh yapfiriye mu bitaro, nyuma y’igitero cyagabwe ku modoka ye i Absard ho mu karere ka Damavand. Hossein Dehghan, umujyanama mu bya gisirikare w’umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, […]
Mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abantu 5 bishwe n’inkuba yabakubise kuri uyu wa Kabiri, ndetse inakomeretsa bikomeye abandi batanu. Abapfuye harimo abagore batatu n’abakobwa babiri bo mu gace ka Walikale, bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuyobozi wa Komine Walikale, Placide Moba Malasi, yatangaje ko ibi byabaye ahagana mu masaha ya saa […]
Umuraperi, Professor Jay, warusanzwe ari umudepite w’ishyaka CHADEMA, yakuwe mu Nteko y’Abadepite muri Tanzania nyuma yo gutsindwa n’uwo bari bahanganye. Professor Jay yari yatorewe kwinjira mu bagize Inteko y’Abadepite muri 2015, kuri iyi nshuro yagize amajwi 17,375 mu gihe uwo bari bahatanye Denis Lazaro yagize amajwi 31,411 . Ishyaka CHADEMA rivuga ko aya matora yaranzwe n’uburiganya. […]
Papa Francis yatangaje ko nta kibi abona mu kuba ababana bahuje ibitsina bakwemererwa gushyingiranwa imbere y’amategeko. Aya magambo ya Papa Franvis ahabanye n’amategeko ya Vatican ndetse n’imigenzereze y’abandi ba Papa bamubanjirije mu itonde rya Evgeny Afineevsky. Mu nyandiko iherutse gusohoka yagize ati “Abaryamana basangiye igitsina bafite uburenganzira bwo kuba mu muryango.”Ni abana b’Imana kandi bafite uburenganzira […]
Urukiko rw’Ikirenga mu Burundi, rwakatiye igifungo cya burundu abantu 19 barimo Pierre Buyoya wahoze ayoboye iki gihugu. Aba bantu bose uko ari 19 bahamwe n’ibyaha birimo uruhare bagize mu rupfu rwa Melchior Ndadaye, na we wayoboye u Burundi ndetse akaba anafatwa nk’impirimbanyi ya Demokarasi mu Burundi. Mu bareganwa na Buyoya muri iyo dosiye, uwagizwe umwere […]
Umugore w’imyaka 40 wapfushije umugabo wari umuyobozi w’akarere ko muri Mexico azize Covid-19, ni we ubu ugiye kurangiza igihe umugabo we yari asigaje kuri manda ye. Inteko ishingamategeko ya leta ya Sinaloa, imwe muri leta zigize Mexico, yemeje igenwa rya Pier Angely Camacho ku majwi 35 n’umudepite umwe wifashe. Umugabo we Carlo Mario Ortiz wari […]
Umusozi wa Kilimanjaro, ari na wo muremure muri Afurika, wibasiwe n’inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye. Ni inkongi yatangiye kwibasira uyu musozi ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, aho ubu abaturage bari kugerageza kuzimya ariko bakagorwa n’ubutumburuke bw’uyu musozi. Ibirimi by’uyu muriro biragaragara no ku muntu uri mu bilometero mirongo uvuye kuri uyu musozi. Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu […]
Sudani irasaba gukurwa ku rutonde rw’ibihugu bifasha iterabwoba yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo kuko ari impamvu ikomeye idindiza demokarasi yifuzwa muri iki gihugu. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdallah Hamdok kuri iki Cyumweru, aho yavuze ko kuba igihugu cye kiri kuri uru rutonde bibangamiye umugambi we wo kugeza igihugu mu […]
Mu burengerazuba bw’Ubufaransa, indege 2 nto zagonganiye mu kirere zigwa hasi, abantu batanu bahita bapfa nk’uko bitangazwa na Leta y’iki gihugu. Izi ndege zagonganiye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umujyi wa Tours, ejo ku wa Gatandatu mu masaha ya nimugoroba. Abashinzwe ubutabazi n’abashinzwe kuzimya inkongi bagera kuri 50 bahise bahagera, bahita bafunga aho izo ndege zaguye. […]
Koreya ya Ruguru yerekanye ibyo abahanga mu bya gisirikare bavuze ko bisa nk’igisasu cya kirimbuzi gishya n’izindi ntwaro nshya mu karasisi kakoranywe ubuhanga bukomeye mu gitondo cyo ku wa gatandatu. Icyo gisasu kigaragara ko aricyo cya mbere cya rutura Koreya ya Ruguru yerekanye mu bishobora guhekwa n’imodoka. Ibyo byatumye abasesengura ibintu n’ibindi bavuga ko bishoboka […]
Urukiko rukuru rwo mu mujyi wa Port-Harcourt mu majepfo ya Nijeriya, rwaciriye urwo gupfa umugabo yahamwe n’icyaha cyo kwicira abagore mu mahoteri atandukanye. Umugabo Gracious David West yafashwe umwaka ushize ashinjwa kwica abagore 9 mu mezi 3 gusa, mu byumba by’amahoteri, ikintu cyazamuye umujinya w’Abanyanijeriya. Uyu mugabo bivugwa ko yafashwe agiye kwica umugore wa 10, […]
Igihembo cy’amahoro cyiritiwe Nobel cya 2020 kimaze guhabwa ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ku isi PAM/WFP, kubera umuhate waryo mu kurwanya inzara ku isi. Komite itanga ibi bihembo byitiriwe Nobel ivuga ko PAM yabaye ingenzi mu muhate wo kurwanya ikoreshwa ry’inzara nk’intwaro y’intambara n’amakimbirane ku isi. Iki gihembo gifite agaciro ka miliyoni imwe y’amadorari, […]