Texas:Agapfukamunwa ntikazongera kwambarwa

Leta ya Texas yanze kumva amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS) ahuriweho n’ibihugu bitari bike ku isi, ikuraho kwambara agapfukamunwa ku baturage bari ku butaka bwayo. Guhera mu cyumweru gitaha, muri leta ya Texas hazakurwaho gusaba abantu kwambara agapfukamunwa ndetse hanafungurwe ubucuruzi bwo mu ngeri zose, nk’uko Guverineri Grey Abbott yabitangaje. Guverineri Grey wo […]

Inkuru irambuye

USA irafatira ibigano Uburusiya

Leta zunze ubumwe za Amerika irateganya gufatira ibihano Uburusiya kuri uyu wa kabiri, nk’uko ababikurikiranira hafi babyemeza. Ni ibihano bishingiye ku irogwa rya Alexei Navalny uzwiho kunenga ubutegetsi buriho mu Burusiya. Iki cyemezo cya perezida Joe Biden cyo gufata ibyo bihano kiragaragaza kutajenjeka ku kibazo cya Navalny nk’uko byagenze ku butegetsi bwa Donald Trump wamubanjirije. […]

Inkuru irambuye

Zimbabwe:Visi Perezida yeguye kubera ubusambanyi

Uwari Visi Perezida wa Zimbabwe,Mohadi Kembo,yeguye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Werurwe 2021 ku mpamvu yise kurokora isura ya Guverinoma,nyuma y’aho avuzweho inkuru y’ingeso y’ubusambanyi yasakaye no mu bitangazamakuru. Visi Perezida Mohadi hamwe na Constatino Chiwega bari bungirije Perezida Emmerson Mnangagwa kuva mu mwaka wa 2018, gusa ngo Mohadi nta kizere cyo gusimbura perezida […]

Inkuru irambuye

Zanzibar:Hashyizweho itegeko rihana abambara batikwije

Ibirwa bya Zanzibar bibarizwa mu gihugu cya Tanzania,byasabye ba mukerarugendo kujya bambara bikwije kandi bakubaha “ibyigengeserwa” byo mu muco waho, bitaba ibyo bagacibwa amande. Ibi byagaragaye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubukerarugendo,Lela Muhamed Mussa,aho yanabwiye BBC ishami ry’Igiswayile dukesha iyi nkuu ko bamwe muri ba mukerarugendo baba bagenda n’amaguru mu mihanda yo muri Zanzibar […]

Inkuru irambuye

UN yagaye iyicarubozo ryakorewe imbohe muri Siriya

Itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye rikora iperereza,rivuga ko ritazi uko imbohe zafashwe n’impande zose zari mu ntambara yabereye muri Siriya zimerewe,kandi ko biteye amakenga. Raporo y’iryo tsinda ihabwa akanama ka UN gashinzwe uburenganzira bwa muntu,yerekanye ko izo mbohe zikorerwa iyicarubozo ndetse n’ibindi byaha kuva iyo ntambara yatangira mu 2011. Abakoze iryo perereza bavuga ko byinshi mu byaha […]

Inkuru irambuye

Justin Bieber agiye gusohora alubumu iriho indirimbo yakoranye na Burna Boy

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego rw’isi,Justin Bieber,yamaze gutangaza ko kuri alubumu ye nshya agiye gushyira hanze,hazagaragaraho indirimo “Justice” ari gukorana n’icyamamare muri muzika nyafurika ‘Burna Boy’. Burna Boy ni umunyamuziki w’icyamamare muri Afurika,kuri ubu uri no mu bakomeje kushyira umuziki we ku rwego mpuzamahanga,aho byamaze kwemezwa ko indirimbo ye na Justin Bieber izaba iri muri 13 […]

Inkuru irambuye

Nigeria:Abanyeshuri b’abakobwa amagana bashimuswe

Abakobwa amagana bo mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Jengebe, bongeye gushimutwa bakuwe mu mashuri bigagamo,nk’uko byemezwa n’amakuru ava mu ntara ya Zamfara yo mu burengerazuba bwa Nigeria. Nubwo hataramenyekana imibare ya nyayo y’abashimuswe,ababibonye bo bavuga ko barenga magana atatu. Bivugwa ko abantu bitwaje intwaro bagenza amaguru,bateye iryo shuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Jangele mu […]

Inkuru irambuye

U Burundi bwakiriye izindi mpunzi 1208 zitahutse ziva mu Rwanda

Minisiteri w’ubutegetsi bwo hagati,iterambere rusange n’umutekano mu Burundi,yatangaje ko u Rwanda rwoherereje iki gihugu irindi tsinda ry’impunzi 1208 kuwa 23 Gashyantare 2021,binyuze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi(UNHCR). Iyi minisiteri ikomeza ivuga ko izi mpunzi zakiriwe ku mupaka wa Gasenyi-Nemba,uhuza intara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi n’iy’Uburasirazuba ku ruhande rw’u Rwanda. Uretse izi […]

Inkuru irambuye

Ubutaliyani burasaba Loni gukora iperereza ryihuse ku rupfu rwa Ambasaderi wayo wishwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubutaliyani,Rudi Di Maio,arasaba Umuryango w’Abibumbye gufungura iperereza ryawo mu gushakisha abihishe inyuma y’urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio. Ubu busabe bw’Ubutaliyani buje mu gihe leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo na yo ikomeje iperereza ku iyicwa ry’uyu wari uhagarariye Ubutaliyani ku butaka bwayo. Impamvu Ubutaliyani bukomeje kotsa igitutu Umuryango w’Abibumbye,ngo nuko urugendo […]

Inkuru irambuye

Ghana-Accra:Ikigo cy’abatinganyi cyafunzwe

Polisi yo muri Ghana yafunze ikigo gitanga amakuru ajyanye n’abatinganyi cyari giherutse gufungurwa mu murwa mukuru Accra, nyuma y’uko rubanda bigabye mu mihanda bacyamagana. Mu butumwa umuryango uharanira uburenganzira bw’abatinganyi muri Ghana wanyujije ku rukuta rwawo rwa Twitter wagize uti:”Ntabwo tugishobora kugera ahantu hatekanye hacu kandi n’umutekano wacu urimo gushyirwa mu kaga”. Rikomeza rigira riti:”Turasaba […]

Inkuru irambuye

ONU isaba ko gereza ya Guantanamo yafungwa

Itsinda ry’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye(ONU)zikurikirana iby’uburenganzira bwa muntu, kuri uyu wa Kabiri zatangaje ko zishimiye icyemezo cya Perezida Joe Biden cyo gufunga burundu gereza ya Guantanamo. Iri tsinda ariko nubwo ryashimye icyo cyemezo,zirasaba ko ibyaha byakorewe muri iyo gereza bikurikiranwa ndetse bigahanwa hisunze icyo amategeko ateganya. Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika(White House),byatangaje […]

Inkuru irambuye

Ubushinwa:Yategetswe kuriha umugore we indishyi ku mirimo yo mu rugo

Icyemezo gisa n’icyanditse amateka ku isi,aho urukiko rwa gatanya rw’i Beijing mu Bushinwa rwategetse umugabo kuriha indishyi umugore ku kazi kose ko mu rugo yakoze mu gihe bamaranye. Nk’uko byemejwe mu mwanzuro w’urukiko,uwo mugore azahabwa ama-yuan 50,000 (arenga miliyoni 7.6 y’u Rwanda) ajyanye n’igihe cy’imyaka itanu yamaranye n’uwo mugabo mu rushako akora imirimo yo mu […]

Inkuru irambuye

FDLR irahakana ibyo kwica Ambasaderi w’Ubutaliyani ishinjwa

Umuvugizi w’umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,ahakana ibyo kwica Ambasaderi w’Ubutaliyani avuga ko uyu mutwe nta ruhare wagize mu iyicwa rye. Abategetsi muri DR Congo ku wa Mbere bavuze ko FDLR ari yo yagize uruhare mu iyicwa rya ambasaderi Luca Attanasio w’imyaka 43,umupolisi w’Umutaliyani wamurindaga n’umushoferi we w’Umunyecongo. Umuvugizi […]

Inkuru irambuye

Polisi ya Afurika y’Epfo iremeza ko umuyobozi wa RNC yishwe n’abajura

Igipolisi cya Afurika y’Epfo kiravuga ko uwari umuyobozi wa RNC(Rwanda National Congress)muri iki gihugu,Abdallah Seif Bamporiki,yishwe n’abajura hagendewe ku byo iperereza ry’ibanze ryagaragaje. Bamporiki yishwe nyuma y’amasaha make avuye mu mujyi wa Johannesburg,arasirwa ahitwa Nyanga Township muri CapeTown. Nk’uko Polisi ya Afurika y’Epfo yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru,hari ibimenyetse bifatika bashingiraho bemeza ko intandaro y’ubu […]

Inkuru irambuye

FDLR irashinjwa igitero cyahitanye Ambasaderi w’Ubutaliyani

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC),yatangaje ko inyeshyamba za FDLR zashinzwe n’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari zo zihishe inyuma y’urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio. FDLR imaze imyaka 27 ihungabanya umutekano w’u Rwanda na DRC,igizwe n’abahoze mu ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abari Interahamwe n’abacengenzi […]

Inkuru irambuye

ONU yanenze iyicwa ry’Ambasaderi w’Ubutaliyani

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye(ONU), Antonio Guterres, yavuze ko aneguye yivuye inyuma igitero cyahitanye Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kandi ahojeje imiryango y’abahaburiye ababo. Umuvugizi we, Stephane Dujarric, yavuze kuri uyu wa Mbere ko Guterres yasabye leta ya Kongo gutangira iperereza ku bakoze icyo gitero ku bakozi ba ONU kandi bashyikirizwe ubutabera. Yabwiye […]

Inkuru irambuye

DRC:Ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe arashwe

Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Luca Attanasio,yishwe arashwe n’abitwaje intwaro kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021. Amakuru y’urupfu rwa Ambasaderi Luca yemejwe na Radio Okapi,aho yatangaje ko yiciwe mu muhanda wa Goma-Rutshuru mu gace ka Kanyamahoro kegereye Pariki ya Virunga. Uretsee Ambasaderi Luca,aba barwanyi banishe umujandarume w’Umutaliyani warindaga Ambasaderi ndetse […]

Inkuru irambuye

Breaking:Umuyobozi wa RNC,Seif Abadallah Bamporiki yiciwe muri Afurika y’Epfo arashwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, mu ma saa 10:00,uwari uhagarariye RNC muri Afurika y’Epfo amaze kuraswa aho abamurashe bakoresheje imbunda idasohora urusaku. Nk’uko amakuru ari gukwiragira abisobanura, urupfu rwa Bamporiki ngo rwaba rutewe n’umwiryane wari umaze iminsi hagati ya RNC n”itsinda ryitwa King Mashira Hutu Kingdom. Iri tsinda […]

Inkuru irambuye

USA:Indege ya Boeing 777 yatumye izindi nkayo zihagarikwa igitaraganya

Nyuma yuko moteri y’inde yo mu bwoko bwa Boeing 777 inaniwe gukora hashize akanya gato ihagurutse ku wa Gatandatu,kompanyi y’indege ya United Airlines yo muri Amerika ivuga ko yahagaritse indege zayo 24 zo muri  bwoko. Iyo ndege, yari irimo abagenzi 231 n’abakozi 10 bo mu ndege, byabaye ngombwa ko isubira ku kibuga cy’indege cya Denver […]

Inkuru irambuye

RD Congo:Inkingi y’amayobera yari yagaragaye i Kinshasa yatwitswe[Amafoto]

Inkingi y’icyuma ifite ishusho ya mpandeshatu yari yabonetse i Kinshasa ntawe uzi aho iturutse,yamaze gutwikwa n’ikivunge cy’abaturage kubera ubwoba bwo kwibaza aho yaba ikomoka. Abaturage basabwe n’ubwoba,bateye amabuye bongera batwika iyo nkingi yasaga nk’izindi ”monolith’ z’ibyuma zari zimaze kuboneka ahandi hatandukanye ku isi mu mezi ashize. Bamwe mu babikoze batinyaga ko yaba ari ikintu kijyanye […]

Inkuru irambuye