Indirimbo ‘Mtasubiri’ ya Diamond na Zuchu yahagaritswe igitaraganya

Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzaniya (TCRA) cyahagaritse amashusho y’indirimbo ya Diamond na Zuchu. Iyi ndirimbo aba bahanzi bise “Mtasubiri” basabye ko amashusho yayo asibwa hagakurwamo igice Zuchu agaragaramo ari mu rusengero yambaye imyambaro nk’iy’abakozi b’Imana. Muri aya mashusho Zuchu agaragara asa naho ari muri Korali akaza kuvamo yitaba telefone ajya guhura na Diamond. Itangazo […]

Inkuru irambuye

DR-Congo:Abapolisi 756 batorokanye imbunda bajya gushinga umutwe w’abagizibanabi

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,I Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga,haravugwa ibikorwa by’umutekano mucye by’abantu bambura abaturage ibyabo, bivugwa ko bikorwa n’abapolisi 756 batorotse Igipolisi muri Grand Kasaï ubundi bashinga umutwe w’ubwambuzi. Byatangajwe na Guveneri w’Intara Haut-Katanga, Jacques Kyabula Katwe mu kiganiro yagiranye n’Itanganzamakuru cyagarukaga ku bibazo bihuriweho n’Intara ya Katanga na Kasaï. Jacques Kyabula […]

Inkuru irambuye

Igisasu Satan-2 cy’u Burusiya cyasenya Paris mu masegonda 200 na Berlin mu masegonda 106

Mu mpera za Mata 2022 binyuze kuri Televiziyo ya leta y’u Burusiya,Rossia-1,abadepite bagize inteko ishinga amategeko y’u Burusiya n’abashyitsi batangarijwe ndetse bashimagiza ubushobozi bw’igisasu cy’Abarusiya cyiswe Satani 2(Satan-2) kitezweho gukoma mu nkokora bikomeye abanzi b’u Burusiya ndetse n’abashyigikiye Ukraine. Igishushanyo kerekana ikibatsi cy’umuriro kigana ku ikarita y’Ubulayi ku mirwa mikuru y’ibihugu binyamuryango bya NATO nk’aho […]

Inkuru irambuye

Ukraine: Abasirikare bamaze igihe bagotewe muri Mariupol bakomeje guhangana n’ubwo intwaro n’ibiryo biri kubashirana

Abasirikare ba Ukraine bamaze igihe kinini bagotewe n’ingabo z’Uburusiya mu ruganda rwa Azovstal ruri mu gace ka Mariupol,bavuga ko intwaro,ibiryo n’amazi biri kubashirana ku buryo bukomeye aho batangiye kwibaza uko baza kuba babayeho mu minsi iri imbere. Nk’uko bitangazwa na Komanda wungirije w’umutwe wa Azov,Svyatoslav Palamar yabitangarije CNN ku mugoroba wo kuwa 02 Gicuransi 2022,abasirikare […]

Inkuru irambuye

Somalia:Abasirikare benshi b’u Burundi baguye mu gitero cya Al Shabaab

Abasirikare batari bake b’u Burundi bari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia bapfuye,nyuma y’igitero inyeshyamba zo mu mutwe wa Al Shabaab zabagabyeho. Ni igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo za Afurika yunze ubumwe mu gace ka Middle Shabele mu majyepfo ashyira Uburwngerazuba bw’umurwa mukuru wa Somalia,Mogadishu. Iki gitero cyagabwe mu […]

Inkuru irambuye

Kenya:Mwai Kibaki yapfuye ku myaka 90

Uwahoze ari Perezida wa Kenya,Mwai Kibaki,yapfuye  ku myaka 90 y’amavuko nk’uko byatangajwe na Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa Gatanu. Perezida Uhuru yavuze ko Mwai “yari umuntu wakunze cyane igihugu usize umurage w’inshingano ku gihugu uzakomeza kubera urugero urungano rw’abariho n’abazaza muri Kenya.” Ati:”azahora yibukwa nk’umugabo nyawe muri politiki ya Kenya” n’umuntu wagize uruhare runini […]

Inkuru irambuye

Umusore yagiye kwigurisha ku muhanda kubera ubukene bukabije arimo

Muri leta ya Kano yo muri Nigeria umusore yagiye ku muhanda afite icyapa kivuga ko yishyize ku isoko ashaka umugura kubera ikibazo cy’ubukene afite. Aliyu Na Idris, ufite imyaka 26, ukomoka muri leta ya Kaduna, yagiye mu mihanda ya Kano afashe icyapa kivuga ko “agurishwa.” “ Ku cyapa cye hari handitseho ngo: “Uyu mugabo agurishwa […]

Inkuru irambuye

Sudan: Minisitiri w’Intebe yafunzwe mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi.

Amakuru ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bikesha bamwe mu muryango we avuga ko abasirikare bazindukiye iwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021 mu gitondo barahagota. Bane mu ba minisitiri bagize Leta n’undi uri mu nama y’abasivili bayigize batawe muri yombi nkuko bitangazwa na Televiziyo Al_Hadath. Abakuru b’amashyaka n’abandi bakozi ba Leta batawe muri yombi […]

Inkuru irambuye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ari mu ruzinduko rw’akazi muri Tanzania.

Biteganyijwe ko yakirwa i Dodoma mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Tanzania na mugenzi we Perezida Samia Suluhu Hassan. Mu kwezi kwa karindwi, Perezida Samia nawe yakoze uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Burundi. Biteganyijwe ko uyu munsi, aba bategetsi bombi baza kugirana ibiganiro hagati yabo. Kuwa gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, Perezida Ndayishimiye uri kumwe n’umugore we […]

Inkuru irambuye

Perezida Joe Biden yemeje ko bazatabara Taiwan Ubushinwa nibwibeshya bukayitera

Ubwo yari abajijwe niba Amerika yatabara Taiwan, yasubije ati: “Yego, dufite ubushake bwo kubikora.” Gusa umuvugizi wa White House nyuma yabwiye bimwe mu binyamakuru byo muri Amerika ko ibyo yavuze bidasobanuye ko habaye impinduka mu murongo wa politiki yabo kuri iki kibazo. Kuva mu gihe kinini gishize, Amerika yafashe umurongo wa politiki wo ’kuterekana intego’ […]

Inkuru irambuye

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cya Misile yo mu bwoko bwa Ballistic.

Iraswa ry’iyi misile ribaye nyuma y’ibyumweru bicye Koreya y’Epfo na yo imuritse ku mugaragaro intwaro yayo y’ubu bwoko, ibintu bikomeje kugaragaza guhiga mu ngufu za gisirikare kuri ibi Bihugu byombi. Mu kwezi kwa Mbere (Mutarama) 2021, ni bwo Koreya ya Ruguru yamuritse ku mugaragaro ubwo bwoko “bushya” bwa misile ballistic irasirwa munsi y’inyanja, ivuga ko […]

Inkuru irambuye

Sobanukirwa ingaruka zikomeye zibasira umuntu ukunda kuryamira

Ibyo bikaba bifasha ubwonko bwe gukora neza, umubiri ukagira imbaraga zituma ugera ku byo ashaka gukora. Iyo umuntu aryama neza uko bikwiye bimufasha kwirinda zimwe mu ndwara zikomeye nk’umubyibuho ukabije, diyabete, indwara z’umutima no gupfa urupfu rutunguranye. Kuryama neza ntibivuze kuryama amasaha yose cyangwa menshi birenze. Kuko no kuryama igihe kinini bishobora kugira ingaruka ku […]

Inkuru irambuye

Ntibisanzwe: Ababyeyi bemereye umuhungu n’umukobwa wabo kuzajya baryamana

Mu butumwa bwe, uyu mugabo yavuze ko we n’umugore we bafashe umwanzuro wo kumenyesha abana (umuhungu n’umukobwa) babo ko ibyo bakora babizi, barabahumuriza, bababwira ko nta kibazo kirimo kuko ngo banasanze bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, kandi nta wundi muntu wo ku ruhande bajya babonana. Mu butumwa bwe ati: “Mu cyumweu gishize nababwiye ko namenye ko […]

Inkuru irambuye

Umuyobozi ukomeye w’inyeshyamba yiciwe muri Mozambique

Umuyobozi ukomeye w’umutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Mozambique witwa RENAMO, Mariano Nhongo yishwe n’ingabo za Mozambique zifatanyije n’iz’indi nzego zishinzwe umutekano zari ku burinzi, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi Bernardino Rafael. Rafaeli yasobanuriye itangazamakuru ko Nhongo yiciwe mu mirwano yahuje ingabo n’abarwanyi be mu gace kitwa Chibabaya mu ntara ya Sofala ejo hashize mu […]

Inkuru irambuye

Ubutaliyani:Umuherwe yapfanye n’umuryango we mu mpanuka y’indege yabo bwite

Impanuka y’indege bwite y’umuherwe mu mujyi wa Milan,yagonze inzu yo gukoreramo itari irimo abantu mu majyaruguru y’Ubutaliyani, abantu umunani bari bayirimo bahasiga ubuzima. Iyi ndege yahanutse itarakora urugendo rurerure,yari igiye ku kirwa cya Sardinia, nyuma y’uko ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Linate muri Milan. Dan Petrescu w’imyaka 68 y’amavuko,umwe mu baherwe wari uyitwaye yari umuntu […]

Inkuru irambuye

Zari Hassan yongeye kuburira abafana be bakomeje gutuburirwa

Mu mashusho uyu mugore uba muri Afurika y’Epfo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko ahanganyikishijwe n’abantu barimo gutuburira abakunzi be babaka amafaranga mu izina rye babasezeranya kubashakira akazi mu mahanga, abasaba kubyitondera. Uretse ibi, aba batubuzi baba babwira abo baka amafaranga ko ari ayo gutera inkunga ibikorwa bye byo gufasha akora. Ati:“Nta kindi uretse […]

Inkuru irambuye

Uganda : Jose Chameleone yitandukanyije na NUP asingiza NRM kubera impano idasanzwe yahawe na Museveni

Jose Chameleone wigeze kwiyamamariza kuba Meya wa Kampala agatsindwa, yakiriye iyi mpano iturutse ku muyobozi mukuru w’ishyaka NRM, Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Uyu muhanzi w’icyamamare muri Uganda no mu karere yatangaje ko atigeze aba umuyoboke wa NUP iyobowe na Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, ariko bikavugwa ko yitandukanyije n’iri shyaka nyuma yo kwakira […]

Inkuru irambuye

Kenya: umuhanzikazi Susan Namu yavuze ku mashusho y’ubwambure bwe yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga

Kuri ubu bisa naho isi ya Susan Namu yamurangiriyeho mu Ugushyingo 2020, ubwo amashusho ye y’imibonano mpuzabitsina ndetse n’amafoto y’ubwambure bwe yasakazwaga n’umukunzi we ku mbuga nkoranyambaga, bituma yitabwaho mu buryo budafite ishingiro. Susan wavukiye, akurira, kandi yiga mu muryango wa Akorino mu ntara ya Embu muri Kenya, yahuye n’ikibazo cyo kunengwa no gushinyagurirwa biteye […]

Inkuru irambuye

Uganda: Sheebah Kalungi yibasiwe bikomeye yitwa umuhehesi n’umutinganyi

Umuhanzikazi Sheebah Kalungi yibasiwe ubwo yari agize icyo avuga ku nkuru yasakaye ko umunyamakuru wa Siporo kuri NTV, Andrew Kabuura, yacaga inyuma umugore we Flavia Tumusiime, akaryamana na Mercy Twinomujuni usanzwe akora muri Amabasade y’Abafaransa i Kampala. Nk’uko n’abandi bose batanga ibitekerezo, Sheebah yajoye iyo migirire ariko bamwe bamusamira hejuru, bavuga ko akwiriye guceceka kuko […]

Inkuru irambuye

Burundi: FARDC yemeje ko Abasirikare bayo babiri biciwe muri Tanganyika bitiranyijwe n’abajura

Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu ntara ya Kivu y’Epfo, Capt Dieudonne Kasereka, avuga ko abasirikare ba Congo bari mu gikorwa gisanzwe cyo kurinda mu kiyaga Tanganyilka barashwe n’ingabo z’u Burundi,babiri bahasiga ubuzima. Capt Kasereka yavuze ko aba basirikare barashwe bitiranyijwe n’abajura nakunze kugaragara muri aka gace. Ati: “Bari abasirikare barwanira mu […]

Inkuru irambuye