Umukinnyi Kwizera Pierre uzwi nka Pierrot wamenyekanye cyane mu Rwanda akinira Rayon Sports yongeye kugaruka muri iyi kipe nyuma y’imyaka ine ayivuyemo. Kwizera yari asoje amasezerano ye muri As Kigali yagezemo mu 2019. Ubwo uyu musore yagarukaga mu Rwanda mu ikipe ya As Kigali, yaranzwe n’imvune zitandukanye ndetse zatumye adakinira iyi kipe nk’uko yabishakaga. Kwizera […]
Umukinnyi wa APR FC, Nizeyimana Djuma yasabye iyi kipe ko yamurekura akajya gushakishiriza ahandi, ni nyuma y’uko akomeje kugorwa no kubona umwanya wo gukina muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Uyu mukinnyi uheruka kongera amasezerano mu ikipe ya APR FC muri Nyakanga 2021, arifuza gutandukana n’iyi kipe akajya aho akina. Amakuru IMIRABYO yamenye ni uko uyu […]
Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate,yarenze iby’amahari asanzwe hagati y’ikipe yayoboye na mukeba wayo yemeza ko APR FC yahemukiwe ubwo bayimaga penariti yagaragariraga buri wese mu mukino wayihuzaga na Mogadishu City Club yo muri Somalia. Mu mukino w’ijonjora ubanza wa CAF Champions league,ni wo APR FC yacakiranyemo na Mogadishu City Club yayisuye iwayo I […]
Ikipe ya Uganda ya Basketball(The Sliverbacks) iri mu Rwanda aho yitabiriye amarushanwa ya AfroBasket,yangiwe gusubira iwayo kubera kubura amafaranga yo kwishyura Park Inn Hotel yari icumbitsemo. Baron Edgar,umunyamakuru w’igitangazamakuru Kawowo Sports gisanzwe gikora inkuru za siporo yatangaje aya makuru kuri uyu wa 03 Nzeri 2021 abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,aho yanagaragaje ko kuguma muri […]
Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko Bisi y’iyi kipe yari igiye gutezwa cyamunara n’Akagera Business Group,kubera ko iyi kipe yatinze gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye. Muri Werurwe 2019 ni bwo iyi modoka yashyikirijwe Rayon Sports nyuma y’uko yari yageze mu Rwanda mu mpera za 2018, ikaba yari ihagaze miliyoni 100. Iyi kipe yishyuye miliyoni 50 […]
Abakozi bose b’ikipe Musanze FC,mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu,bahawe ikiciro cya mbere cy’urukingo rwa Covid-19 baba aba mbere bahawe uru rukingo mu makipe yo mu Rwanda. Ku ikubitiro,ubwo kuwa Gatanu mu gihugu hose hatangizwaga igikorwa cyo gukingira abaturage haherewe kubarusha abandi ibyago byo kwandura,Perezida wa Musanze FC Tuyishime Placide,umuvugizi wayo Uwihoreye Ibrahim n’umuyobozi […]
Umunyarwanda Tuyizere Etienne yegukanye umudali wa Zahabu naho Niyonkuru Samuel yegukana uw’Umuringa,mu isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) rya Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2021 iri kubera mu Misiri. Kuri uyu wa Gatanu hakinwe isiganwa ryo mu muhanda ku cyiciro cy’ingimbi zakoze intera y’ibilometero 84 n’abangavu basiganwe ku ntera y’ibilometero 56. Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi yari […]
Ku munsi wa gatatu wa shampiyona nyafurika y’amagare iri kubera i Cairo mu Misiri, u Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu mukino ukinwa abahungu bafatanyije n’abakobwa. Uyu munsi kuwa Kane hakinwe umunsi wa gatatu wa shampiyona nyafurika mu mikino w’amagare, aho abakobwa bakina bavanze n’abahungu mu ndimi z’amahanga bizwi nka “team mixed relay”. Abakobwa batatu;Ingabire Diane, […]
Uwimana Abdul wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports yatawe muri yombi,aho akurikiranyweho gusambanya umugore wasezeranye n’undi mugabo. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), Dr Murangira B.Thierry, yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo Polisisi i Nyamirambo. Yagize ati:”Ni byo Uwimana Abdul arafunzwe, yafashwe asambanya umugore w’undi mugabo. Ari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.” […]
Mu mikino y’irushanwa rikunze kwitwa iry’abagabo,Champions league,ryagarutse kuri uyu mugoroba ryaranzwe n’imvura y’ibitego 6 mu mikino ibiri,uwo PSG yakinaga na FC Barcelona ndetse n’uwahuzaga Liverpool na Leipzig. Ikipe ya FC Barcelona yandagarijwe ku kibuga cyayo i Camp Nou na Paris Saint Germain,iyitsinda ibitego 4-1 nyamara ari yo yari yafunguye amazamu ku gitego cya Lionnel Messi. […]
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu,Amavubi,bahawe akayabo kangana na 4,500,000 mu mafaranga y’u Rwanda nk’ishimwe bari bemerewe na Perezida Paul Kagame nyuma yo kugera muri 1/4 mu irushanwa rya CHAN2020. Ubwo ikipe y’igihugu yasesekaraga mu Rwanda tariki ya 7 Gashyantare 2021,bavuye mu irushanwa rya CHAN 2020 nyuma yo gusezerwa na Guinéa yabatsinze igitego 1-0, bakiriwe na n’abanyarwanda ndetse […]
Nyuma yo gutsindwa ibitego 4-1 mu mukino wamuhuje n’ikipe ya CS Sfaxien,Eric Nshimiyimana atoza AS Kigali,avuga ko byatewe n’umusifuzi ndetse n’umuyaga. Ikipe ya AS Kigali yatsinzwe ibi bitego byose kuwa Gatandatu ushize,mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup wabereye mu gihugu cya Tunisia ari na ho CS Sfaxien ibarizwa. Igice cya mbere […]
Ikipe ya Liverpool ntiri guhirwa n’urugendo nyuma yo gutsindirwa imikino itatu mu rugo, mu gihe iri kwitegura umukino wa Champions league uzaba kuri uyu wa Kabiri . Iyi kipe ya liverpool yitegura umukino wa 1/6 muri champions league uzaba kuwa Kabiri mu masaha ya saa ine ku isaha yo mu Rwanda , aho izahura na […]