Amakuru mashya kuri coronavirusi: Bwambere mu rwanda hagaragaye umubare munini.

KORONAVIRUSI
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 13 Kamena 2020

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigize umugabane wa Africa bimaze kubona abarwayi bashya ba koronavirus bagera kuri 31 none tariki ya 13 kamena 2020, ibi bikaba byatumye umubare wabarwaye koronavirusi mu Rwanda ugera kuri 541.

Iyi mibare yose yatangajwe ikaba yavuye mubipimo 2043byiyongera kubindi bimaze gufatwa byose hamwe bikaba ibipimo 87,656 byatanze abagera kuri 541 barwaye covid19 mu Rwanda.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi 541 naho abamaze gukira ni 332 harimo 11 bakize uyu munsi, abakirwaye ni 207 naho abapfuye ni 2 mu bipimo byose byafashwe bigera kuri 87,656.

Abarwayi benshi bwa mbere ba koronavirusi mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published.