Amagambo y’ingenzi atuma umukunzi wawe agutekerezaho umusi wose

URUKUNDO UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na Umutesi Olga

Mugihe abantu bakundana, kugirango urukundo rwabo rukomere, hari amagambo umukobwa aba agomba kubwira umusore akenshi, kugirango urukundo rwabo rurusheho gukomera. Aya ni amwe mumagambo yangombwa yatoranijwe:



  1. Ndagukunda Cyane. mugihe cyose uvugana n’umukunzi wawe, haba kuri telephone, umwandikira cyangwa se muri kumwe, jyerajyeza umubwire ko umukunda cyane kandi, ubimwereke, ibyo bizatuma mugihe cyose mumaze kuvugana, abitekerezaho burikanya.
  2. Birangora cyane Kwicara ntagukoraho. ubundi ubusanzwe abasore nibo baba bakunda gukora kubakobwa bakundana, igihe cyose bari kumwe, ariko ubundi nawe mukobwa iyo umuganirije ukakanyuzamo ukabimubwira, abona ko atari wenyine murukundo, nawe ndetse ubifitemo uruhare runini, bigatuma ahora akuzirikana igihe cyose mwaba muri kumwe cyangwa se mutari kumwe.
  3. Nkunda Impumuro yawe, biba byiza cyane iyo uhora ubwira umukunzi wawe, ko ukunda impumuro ye, bityo bituma yumva yaba ashaka kuba ari kumwe nawe buri kanya, kugirango akunezeze,
  4. Biranshimisha cyane iyo unsomye. muganirize umubwire ko, ibihe byiza agira muri we, iyo muri kumwe, ko ari igihe musomanye, ibyo biba ikimenyetso ndakuka cyuko urukundo rwanyu rufite kuramba, kandi ni koko bituma agutekerezaho igihe cyose mwaba muri kumwe cyangwa mutari kumwe.
  5. Nkunda uburyo unganirizamo, nkuko nubundi muba mukundana, hari impamvu umukunda kandi atandukaniyeho nabandi bose, rero biri ngombwa ko ubi mugaragariza, ukamwereka ko ibiganiro mugirana bikunyura cyane, bituma ahora ashaka kukuganiriza burigihe, mwaba mutari kumwe rero, nta kindi akora uretse kugutekerezaho gusa.
  6. Urasa neza uyumunsi. mugihe cyose muhuye, ukimubona mubwire ko yambaye neza, bituma isano y’urukundo rwanyu irushaho gukomera kuko uba umwitaho bimugaragarira
  7. Nkunda uburyo witwara mubandi. iyo ukunda umuntu jya ukunda nibyo akunda murusheho kwiyumvanamo, ningombwa rero ko umubwira ko aribyiza uko yitwara mubandi, ariko ntibivuze ko ibyo akora nabi muri bagenzi be, utamubuza kubihindura
  8. Inama zawe ziranyubaka. igihe cyose, jya ugaragariza umukunzi wawe ko inama akugora zikubaka, kuko binamutera ikizere cyuko adakora ubusa, icyo aba akora cyose niwowe
  9. Numva nezerewe iyo undi iruhande. nikoko iyo abantu bakundana, ntanumwe uba yumva yava iruhande rwundi, musore, nawe mukobwa, jya ukumbuza uwo mukundana ijyihe mumarana cyangwa se ijyihe muba muri kumwe cyose
  10. Uri ikitegererezo m’ubuzima bwange. garagariza uwo mukundana ko ari urugero rwiza kuri wowe, burigihe bizatuma agukunda kurushaho kuko aba abona umwitaho

Ibi rero byose uramutse ubibwiye uwo mukundana bituma ahora agutejerezaho kandi byigihe kirekire ndetse byongera n’umubano wanyu m’urukundo



Leave a Reply

Your email address will not be published.