Amafoto:Umunyarwenya 5K Etienne yasoje amasomo ya Kaminuza

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umunyarwenya Iryamukuru Etienne,wamamaye nka 5K mu itsinda rikina urwenya rya ’Bigomba Guhinduka’, yasoje amasomo ya Kamuniza muri Kaminuza yigenga ya Kigali(ULK).

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku munsi w’ejo, ni bwo Iryamukuru yatangaje ko yosoje aya masomo.

Iryamukuru yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kamunuza mu bijyanye n’Amashanyarazi n’Ikoranabuhanga(Electrical and Technology).

Uretse kuba ari umunyarwenya,Iryamukuru ni n’umukinnyi wa filime nyarwanda aho akina muri filime y’uruhererekane ikunzwe cyane ya City Maid.

Kuri ubu, Iryamukuru abarizwa mu itsinda ry’urwenya rya ‘Bigomba Guhinduka’ ahuriyemo na Japhet, bakaba baherutse gusohora album y’urwenya ‘Valentine Comedy Album’.

5k Etienne ni uku yari yambaye

Leave a Reply

Your email address will not be published.