Amafoto:Ibitangaje ku munyarwanda Lilly Tronny wihinduje igitsina

UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Umunyarwanda Lilly Tronny wahoze ari umuhungu,araganje mu buzima butangaje bwo gucuruza ikimero ku mbuga nkoranyambaga nk’umukobwa guhera muri 2019.

Kuri Lilly,wahoze witwa Lionel akiri mu Rwanda,ntibikiri urugendo ahubwo kuri we byabaye ubuzima bwe busanzwe bwo kugira imyanya myibarukiro y’umugore.

Uyu munyarwanda w’umunyarwandakazi ubu usigaye uba muri leta zunze ubumwe za Amerika, i Dallas muri Leta ya Texas,yahoze yitwa Lionel, gusa ubu amenyerewe ku izina rya Lilly Tronny.

Kuri ubu,Lilly akoresha imbuga nkoranyambaga zitambutsa amashusho y’urukozasoni akaba ari na ho arishiriza iki kimero cye  mu buryo bwo kwicuruza.

Tronny amaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga yashyizeho amafoto n’amashusho bigerageza gukurura abagabo kuko umurebye ntiwabasha kumutandukanya n’abakobwa habe no kumenya ko yigeze aba umuhungu.

Hanze y’u Rwanda ibikorwa nk’ibi byo kwihinduza igitsina bimaze gufata indi ntera, ku buryo iyo hari uwihinduje igitsina akagira imiterere nk’iy’abagabo cyangwa abagore bishobora no kwemerwa muri leta agahindurirwa igitsina mu gitabo cy’irangamimerere.

Mu bihinduje igitsina bamenyekanye cyane twavugamo nka Caitlyn Jenner wahoze yitwa Bruce Jenner; uyu akaba ari umugabo wa kabiri wa nyina wa Kim Kardashian na Jessica Proost wagiye mu bahatanira ikamba rya  Miss mu Bubiligi rizwi nka Miss Belgique 2016.

Lilly Trony wahoze yitwa Lionel

Leave a Reply

Your email address will not be published.