Amabanga atanu akomeye abakobwa bahisha abahungu mugihe bakunda- imirabyo.com

URUKUNDO UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

M’urukundo rwabasore n’inkumi bagitangira gukundana, hari byinshi bahishanya kubera buriwese aba ataramenyera undi, aya rero niyo mabanga atanu yambere umukobwa ahisha umuhungu bari murukundo mugihe bataramarana igihe kirekire

  • Umubare waba ex( Abo kakundanye bose). iri ni ikosa rikomeye cyane kugirango umukobwa yifungure akubwire umubare w’abasore bamaze gukundana bashwanye nawe, kubera impamvu zitandukanye , akenshi baranageregeza iyo batangiye kwifungura ngo bakubwire baragerageza ngo bakubwire ariko bakakubwira umubare muto cyane, ugereranyije nabanyabo kugirango ugire ikizere ati, uyumuntu ntabwo amenyereye ubu buzima bwo gukundana, kugirango ugire ngo ni umukobwa muzima. Uretse ko bishoboka cyane ko wasanga ibyo akubwira aribyo, ariko muri rusange iyo ukundanye n’umukobwa kirazira yuko ahita akubwira aba ex be. >>>Komeza hasi



  • Ikindi umukobwa ashobora kumva akabigira ibanga muriwe niyo wowe musore wamuganirije ukamubwira ibintu bitandukanye byinshi ariko mubintu abika m’umutima bikaba ibanga akanga no kubivugaho cyane . ni iyo wegeze gukomora cyangwa se kuvuga, k’umukobwa mushobora kuba mwarakundanye cyangwa se , cyangwa se wagiriye amarangamutima , icyo cyintu akibika mumuima we, iryo ni ibanga bagendana. iyo wamubwiye imiterere y’umukobwa ushobora kuba warakunze. ntatuma biva mumutima arabibika cyane.
  • Uwo amenera amabanga. ushobora kuba ukundana nawe cyane bishoboka ndetse akwizera nawe umwizera cyane, ariko urabizi ko ntazibana zidakomanya amahembe, ibyo byose byaba ibihe byiza cyangwa ibihe bibi mugirana, akenshi buri mukobwa aba afite umuntu kuruhande w’umukobwa mugenzi we ushobora kuba utamuzi cyangwa se umuzi ,uwo aba amubwira buricyimwe cyose cyerecyeye kumubano wanyu, byaba ibibi munyuramo cyangwa se ibyiza musangira. ibi rero ntamukobwa uzigera akumenera iribanga ryuwo abwira amabanga yanyu yose, ntanakimwe asiga atamubwiye.
  • Ntakubwira icyo agutekerezaho. bikunze kubaho cyane iyo ugitangira gukundana n’umukobwa mukimarana icyumweru kimwe gusa akaba yamaze gupanga uko muzahuza, niba agufata nk’umuntu wamubera umugabo cyangwa se uwo bazajya baryoshyanya ubuzima gusa bakishimana ntakindi bikaba biraho gusa , ntashobora narimwe kukibwira uko agufata nkikiciro agushyiramo.
  • Aragukurikirana cyane. akenshi buri mukobwa akunda kumenya icyo ukunda cyangwa icyo wanga, wowe utabizi akaba yashaka nk’inshuti zawe zahafi akajyenda azibaza icyo ukunda, akenshi akurukira na Social Media zawe kurenza abandi bantu bose, agerageza kandi kumenya buri posts ugenda ushyiraho.

UMWANDITSI: OLGA UMUTESI



Leave a Reply

Your email address will not be published.