Agahinda ka Ingabire Marie Immaculée wiciwe umushoferi wamutwaraga

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Karemera Abraham wari umushoferi wa Ingabire Marie Immaculée,uyobora umuryango Transparency International Rwanda, yishwe kuri uyu wa 05 Gashyantare 2021 ubwo yari avuye ku kazi. Iyi nkuru y’incamugongo yashenguye cyane uyu mubyeyi wabuze umushoferi we wapfuye bamaze akanya batandukanye.

Aganira n’ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru,Ingabire Marie Immaculée yarari ku bitaro bya Kacyiru mu mujyi wa Kigali aho bagiye gukoresha isuzuma ngo hamenyekane icyishe Karemera Abraham,yavuze ko nyakwigendera yishwe mu masaha ya saa moya z’umugoroba avuye ku kazi.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko Karemera yavuye ku kazi asanzwe akora cyane ko bo bafite uruhushya rwo gukora muri iyi minsi umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo, hanyuma yataha akaba ari bwo yicwa n’abagizi ba nabi aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo hari abo rwanamaze guta muri yombi bakekwaho uruhare mu iyicwa rya Karemera.

Ingabire Marie Immaculée avuga ko nyakwigendera yari atuye hafi y’ahahoze Kaminuza ya KIM, akaba yishwe arimo ataha mu muhanga uca ku kigo cy’amashuri cya Kigali Parents School i Nyandungu mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Mu magambo ye ubwo yavuganaga n’umunyamakuru wa Ukwezi, Ingabire yari afite agahinda ndetse avuga ko atarabasha kwakira urupfu rwa nyakwigendera bakoranaga ubuzima bwa buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.