Afurika y’Epfo:Hagaragaye ubundi bwoko bwa Coronavirus buteye urujijo

MU MAHANGA UBUZIMA
Sangiza iyi nkuru abandi

Abahanga mu by’ubuzima n’indwara zandura muri Afurika y’Epfo,bari kwiga ku bwoko bushya bwa virusi itera Corona yamenyekanye mu kwezi kwa Gicuransi.

Iyi virusi yiswe C.1.2 kugeza ubu abahanga bavuga ko itarerekana ubushobozi bwayo bwo gukwirakwira vuba,ariko ngo ikaba iteje impungenge kubera ubwandu busanzwe bwiganje muri kiriya gihugu kandi bwiyoberanya.

Aba bahanga bemeza ko iyi ndwara nshya yaba yarakwirakwiriye mu bihugu birindwi bya Afurika, ibihugu byinshi byo muri Aziya, Uburayi ndetse no mu karere ka Aziya-Pasifika.

Aba bahanga bakomeza bavuga ko barimo kwiga virusi mu buryo buhinduka nyuma yo gukingira iyi ndwara.

Icyakora nubwo bimeze uku,impuguke mu muryango wita ku buzima ku isi (OMS),Maria van Kerkhove,yavuze ko iyi virusi idakwiye gutera abantu ubwoba ngo kuko igaragara nk’idakwirakwira cyane.

Kugeza ubu virusi ya Delta ni yo izwi cyane muri Afurika y’Epfo no ku isi, kandi OMS yemeza ko hari indi virusi igaragaye yazabitangaza.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyamenyekana kivuye mu Bushinwa, Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri Afurika y’Epfo igaragaza ko abantu 2.770.575 banduye kandi hapfa abantu barenga 81.000.

Leave a Reply

Your email address will not be published.