Afghanistan:Aba Taliban bamaze kwigarurira imijyi yose ikomeye uretse Kabul

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Abarwanyi b’aba Taliban bakomeje kwegera kwisubiza Afghanistan yose, mu gihe ubu umurwa mukuru Kabul w’iki gihugu ari wo mujyi wonyine ukomeye usigaye mu maboko ya leta.

Kuri iki cyumweru, izi ntagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini ya Islam, zafashe umujyi wa Jalalabad, ukomeye mu burasirazuba, nta kurwana kubayeho.


Ibi byakurikiye kwigarurira umujyi wa Mazar-i-Sharif wo mu majyaruguru, ku wa Gatandatu.

Uku gutsinsurwa byihuse kw’ingabo za leta ya Afghanistan kwatumye Perezida Ashraf Ghani akomeza kotswa igitutu ngo yegure. Bikaba bisa nkaho afite amahitamo akomeye yo kumanika amaboko akemera ko yatsinzwe cyangwa kurwana ku murwa mukuru.

Hagati aho, Amerika yatangiye guhungisha abakozi b’ambasade yayo i Kabul. Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, bari barimo kwerekezwa ku kibuga cy’indege aho babonywe burira indege nini esheshatu za gisirikare z’ubwikorezi. Amerika yoherejeyo abasirikare 5,000 bo gufasha muri icyo gikorwa cyo guhungisha.

Perezida w’Amerika Joe Biden yashyigikiye icyemezo cye cyo gukura ingabo muri Afghanistan, avuga ko atari kubona igisobanuro cyo gutanga “ku kuba Amerika iri ubuziraherezo mu makimbirane y’abaturage b’ikindi gihugu”.


Kugeza mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, aba Taliban baragenzura imirwa mikuru 23 muri 34 y’intara zigize Afghanistan

Leave a Reply

Your email address will not be published.