Afganistan:Abatalibani bemereye USA amasezerano y’Amahoro

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Abarwanyi b’Abatalibani bemereye Ibirindiro bya Leta zunze ubumwe z’Amerika , kugabanya abicwa n’intambara muri Afuganistani.

Iki cyemezo kije nyuma y’ubwicanyi buherutse bwatumye havuka amakenga ku biganiro by’amahoro. Intumwa ya Amerika muri Afuganistani, Zalmay Khalilzad yabitangaje kuri uyu wa kane.

Amasezerano Zalmay Khalilzad yagiranye n’Abataribani ni ayo kuwa 29 z’ukwezi kwa kabiri, aho byagaragaraga ko abanyefuganistani bapfa muri ibi bihe ari benshi.

Khalilzad yavuze ko we na Jenerali Austin Miller, komanda w’Ibirindiro by’Amerika muri Afuganistani, babonanye n’abatalibani akatari gake baganira ku gushyira mu bikorwa ayo masezerano.

Mu masezerano yo mu kwezi kwa kabiri, Abatalibani bemeye kutazongera guha icumbi intagondwa z’abanyamahanga batera Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abatalibani ntibemeye ariko nimba bazarangiza intambara na leta yemewe n’amahanga y’i Kabul, gusa bavuze ko bashobora kuganira amasezerano yo guhagarika imirwano.

Leave a Reply

Your email address will not be published.