Abayobozi bakuru berekeje i Nyagatare mu muhango w’isinywa ry’imihigo

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, berekeje mu karere ka Nyagatare mu muhango uturere dusinyana imihigo n’Umukuru w’Igihugu.

Mu gitondo cyari cyuje imvura nyinshi mu Mujyi wa Kigali, aba bayobozi bahagurutse mu buryo bwa rusange ku biro bya Minisitiri w’Intebe ku Kimihurura, berekeza mu ntara y’Iburasirazuba, aho umuhango nyirizina uri bubere muri Epic Hotel i Nyagatare.

Uyu muhango ugiye kongera kuba nyuma y’umwaka usubitswe na Perezida Kagame. Ubwo gusinya imihigo byasubikwaga mu 2019, hari nyuma y’inama Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yari yagiranye na za Minisiteri, abayobozi b’ibigo n’ab’inzego z’ibanze kuva kuri Guverineri kugeza ku mudugudu yabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, aho yabagezagaho ubutumwa bwa Perezida Kagame bujyanye n’imihigo.

Perezida Kagame yari yasabye ko mu mihigo hongerwamo “imiyoborere”,  nk’igice umuyobozi agaragarizamo uruhare rwe mu guhindura imibereho y’umuturage.

Muri Nyagatare, ni ho hagiye kubera igikorwa cyo gusinyana imihigo na Perezida Kagame, igikorwa cyatangiye muri 2006, kikaza no kuvugururwa muri 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published.