Abasore:Dore ibizagufasha kwigarurira umutima w’umwari wihebeye

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Nubwo urukundo ruri mu bintu byiza biryohera benshi kuri iyi si,kurwinjiramo no kurugeraho biragorana cyane kuko kubona aho uhera biba bitoroheye abenshi muri twe.

Ibi bituma usanga umusore ugiye gutereta bwa mbere aba afite urwikekwe, ubwoba, isoni kuko aba atizeye neza niba uwo agiye gusaba urukundo ari bwakire neza ubusabe bwe.

Dore ibizagufasha kwigarurira umutima w’uwo ushakaho umukunzi vuba:

  1. Ntukwiye kwirengagiza kumusuhuza

Ijambo “Mwiriwe” cyangwa ‘Muraho’ ni ijambo ryoroheje ariko rifite imbaraga,rero ugomba kwibuka kumusuhuza mugihura ako kanya cyangwa umubonye ku mbuga nkoranyambaga.

  1. Tangira ikiganiro uhereye ku kibegereye cyangwa gahunda muhuriyeho

Ushobora kureba ikintu kibegereye cy’ingirakamaro maze ukakiganiraho bityo biryoshya ikiganiro nawe ukamureka akakugezaho inkuru afite icyo gihe wirinda kwiharira ijambo.

  1. Gerageza kumenya amakuru ya vuba arimo kuvugwaho cyane cyangwa amakuru yerekeye ibyamamare.

Ugomba kugerageza kumenya amakuru ya vuba ari gucicikana ku byamamare kugira ngo uze kuyatangiriraho cyangwa bibe byagufasha igihe muri kuganira bibaye bike dore ko akenshi iyo abantu bahuye bwa mbere ntabyo kuvuga byinshi baba bafite.

  1. Irinde guhubuka

Mu gihe uhuye n’umukobwa bwa mbere ugomba kwirinda guhubuka ahubwo ukavuga amagambo asobanutse kandi yumvikana ukirinda guhubuka ukomeretsa umutima we bityo ugomba gushaka amagambo amushimisha cyane ndetse ukagerageza kumenya ibyo akunda.

  1. Ugomba kuba wifitemo inkuru zisetsa ukamuganiriza umusetsa mu gihe muri kumwe.Igihe cyose wahuye n’umukobwa umushakaho urukundo ugomba kuba wibitseho ibyo kumusetsa buhoro buhoro ukagira amagambo make.
  2. Muganirize ku bijyanye n’uburinganire

Gerageza umuganirize ku bijyanye n’uburinganire, uzasanga abantu benshi iyo bageze kuri iyi ngingo birekura bakavuga bikanatuma umenya icyo abitekerezaho ari nako ikiganiro kirushaho gukomeza.

  1. Mugurire ikintu cyo kunywa igihe mugikomeje kuganira

Birumvikana ko iyo umuntu ashonje ashobora gucika intege mu kiganiro. Iyo abonye ko umwitayeho arushaho kugira murare ikiganiro kikarushaho kuryoha no kutamurambira, rero ugomba gutegura icyo kunywa cyangwa icyo kurya kikabafasha kuganira neza.

  1. Reba ikintu kiri kuri we umubwire ko ari cyiza cyangwa ko wagikunze.

Gerageza urebe ikintu kiri kuri we maze umubwire ko ari cyiza cyangwa we niba ubona ari mwiza bimubwire urebe n’uburyo abyakira, ariko akenshi biramushimisha.

  1. Tangira uterete kandi ushyiremo imbaraga umunsi ku munsi

Ibi bivuze ko niba utangiye gutereta, waganiriza umukobwa umunsi wa mbere bikakugendekera neza naho umunsi wa kabiri bikanga ntabwo ugomba guhita ucika intege ahubwo icyo ugomba kureba ni uburyo wakoresheje umwegera (approaches) byaba na ngombwa ukaba wahindura. Gerageza uhindure uburyo; wenda niba waramusanze iwabo, ku nshuro ya kabiri reba uko mwaganira mwasohokeye ahantu hakeye hatari ahabonetse hose.

  1. Ugomba kubaka ubucuti bwanyu ku buryo budasanzwe

Mu gihe urebye inkumi ukabona yakubera inshuti y’ibihe byose ugomba kuyereka ko umukeneyeho ubucuti mu buryo butandukanye n’ubusanzwe; ni ukuvuga ko ugomba kumuha umwanya ukamwereka ko umwitayeho, ukamuganiriza ibintu bituma atakurambirwa. Gerageza kugenda umwereka udushya, umukorere ibintu atakekaga ko wamukorera umunsi ku munsi kuva utangiye gahunda yawe yo kumutereta.

Ivomo:www.Elcrema.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.