Abasore:Dore amayeri 6 yagufasha gusaba umukobwa nimero ya telefoni  nubwo mwaba muhuye bwa mbere

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Abasore bakunze kwigirira icyizere no gutinyuka gusa iyo hageze ubwo gusaba umukobwa nimero ya telefone, benshi babanza kumva bafite isoni cyangwa se bakumva bashidikanya cyane ku gisubizo bari buhabwe.

Abahungu usanga kwaka nimero za telefone abakobwa bibagora rimwe na rimwe bagacika intege zo kubikora nyamara burya ntabwo bigoranye. Dore uburyo 6 bwagufasha kubona nimero z’umukobwa ari we ubwe uzikwihereye:

  1. Muhe nimero yawe ga telefone

Guha umukobwa nimero yawe mbere bimwereka ko wifitiye icyizere kandi ko kuba yakwangira nta bwoba biguteye. Byerekana ko ari wowe uri gufata ingaruka zose kandi bikamwemeza ko witeguye neza ko azaguhamagara kandi ntacyo bigutwaye. Kumuha nimero yawe ya telefone bimuha ubutumwa bwose bw’ingenzi mu by’ukuri.

  1. Mu ijambo rimwe mubaze nimero ye

Mu gihe mugeze mu kiganiro hagati cyangwa mbere y’uko ugenda, aho kumusaba nimero ye ya telefone cyangwa kumutegeka kuyiguha, ushobora kuvuga uti ‘ndihuta, ese nimero yawe ni iyihe?’ Bivuge ku buryo bitumvikana ko ari ikibazo uri kumubaza, ko ahubwo ari ibyo uri kumubwira gukora. Bivuge nk’umuntu nyine ufite icyizere cyose ko ari buyiguhe. Uko ubivugana icyizere kandi umwihutisha, uko abura umwanya uhagije wo kubitekerezaho neza, ni na ko bitanga amahirwe menshi yo guhita aguha nimero ye ya telefone byihuse.

  1. Mubwire aguhe nimero ye ya telefone

Mu kumusaba nimero ya telefone ye, wifitiye icyizere kandi mu buryo bw’ikinyabupfura, mubwire kuguha nimero ye ya telefone – ariko witonde, birumvikana ko ugomba kuzisaba atari mu buryo nk’umuntu ushaka kumuyobora, kumusaba cyangwa ugaragara nk’umuntu udafite intego y’icyo uzamaza iyo nimero.

Wenda wavuga uti, ‘Umbwiye ibintu by’ubwenge ni uko ngiye. Mpa nimero yawe, turaza kuvugana nyuma.’ Cyangwa, nko hagati mu kiganiro, mu gihe ubona ari kukuvugisha yisanzuye kandi nta cyo yishisha, hita ukura telefone yawe mu mufuka nuko umubwire uti, ‘Umva, vuba vuba, mpa nimero yawe.” Ntutange ubusobanuro kandi ntusabe uburenganzira.

Mu gihe arangije kuyiguha, ni bwo mujya mwakomeza ibiganiro. Mu gihe atarayiguha, ikiganiro muba mwagicumbikiye ha handi. Uko ubivuze nta kibazo ufite kandi wisanzuye, ni nako nawe yumva kuyiguha nta kibazo bimuteye. Usanga ahita avuga, “Eeh, okay. Nta kibazo.” Nuko agahita aguha nimero ye.

  1. Musabe kukwandikira

Niba nta mwanya munini ufite muri kumwe kandi ugomba guhita ugenda, mubwire uti “umva ndi kwihuta cyane. Unyandikire”. Ubivuge nk’umuntu udafite ikibazo na kimwe kuko ataza kubikora, ubimubwire nk’umuntu wizeye neza ko aza kukwandikira ntashiti.

Niba ubona ari kubitekereza igihe kirekire, ushobora kuvuga, “Nimero yawe ni iyihe? Yandike hano ndaza kukwandikira sms.” Igihe umubwira ngo yandike hano, uba wamaze gukura telefone yawe mu mufuka uri kuyimuha ndetse washyize ahantu yandikamo nimero atabanje kuba ariwe ujya kuhashaka.

  1. Vuga “Reka Duhane Numero”

Ku gitsina gore, guhana nimero za telefone bifite umutekano, ni iby’ubushuti kandi nta ngaruka nyinshi byateza. Biragoranye ko yaguha igisubizo ngo “Ndabyanze.” Mu gihe mugiye gutandukana, wowe uri kugenda cyangwa se uri kumubwira byee, wihagazeho kandi ufite icyizere cyose wavuga uti “Mbere y’uko ngenda, reka duhane nimero.

  1. NTUZIGERE “usaba” umukobwa nimero ye ya telefone

Mu gitabo cyitwa How to Quit Being a Loser with Women (uko wakirinda kubengwa n’igitsinagore) ndetse na 99 Bad Boy Traits (Imyifatire mibi 99 y’abasore) ushobora kwigiramo ko ‘gusaba’ uburenganzira bidakurura umukobwa. Ahubwo bituma umuntu yumva atagukeneye cyane kubera biba byerekana ko udafite umwete kandi ko utifitemo umutekano.

Kubaza ‘birashoboka ?’ cyangwa ‘hari ikibazo ?’ bishatse kwerekana ko ukeneye guhabwa uburenganzira cyangwa uruhushya. Ahita yumva ko ukeneye ko akwemerera. Kumusaba uburenganzira bihita bimworohereza kubukwima no kwanga ubusabe bwawe.

Ivomo:www.lifehack.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.