Mu mibanire y’abashakanye,kimwe mu bigomba kwitwararikwa ni umwuka uri mu rugo. Nk’ibindi byose byangombwa mu rugo,buri wese mu bashakanye agomba gukora ibishoboka ngo habe hari umwuka mwiza no kumvikana.
Dore bimwe mu byo wakwirinda gukora kuko bizana umwuka mubi mu rugo:
- Kutamenya imvugo ya mugenzi wawe
Abagabo n’abagore bavuga mu buryo butandukanye kuko akenshi abagore ntibahita barasa ku ntego. Ni byiza ko buri wese yiga imiterere y’undi akamenya uko amuganiriza kandi waba warakaye ukavuga neza ikiri ku mutima uticecekeye cyangwa ngo uce hirya no hino.
Inama nziza ku bubatse ingo,kugirango muhorane umunezero n’amahoro mu rugo rwanyu mwajya muganira,umwe akumva mugenzi we.
- Guhora uvuga ibitagenda
Guhora buri gihe uvuga ibitagenda, ku mubiri wawe, ku baturanyi, ku bakozi, ku bikoresho byapfuye. Mwaba mukibonana ugatangira kumubwira ibitangenda. Yego rimwe na rimwe wabikora ariko ntibibe ubuzima bwa buri munsi.
- Guhora wifuza
Guhora wifuza ibirenze ubushobozi bwanyu, guhora uganya cyangwa ushaka gufata imyenda minini cyane, bituma mu rugo hahora ikintu cyo kutanyurwa no kubona ko mwibeshye mu kubana kwanyu.
- Kwanga gutera akabariro
Igikorwa cyo gutera akabariro nticyagombye kuba uburyo bwo kugera ku cyo ushaka mu rushako, byagombye kuba uburyo bwo gutuma mukundana kurushaho. Ni byiza rero kugerageza kunezeza mugenzi wawe muri ubu buryo.
- Kurutisha uwo mwashakanye ibintu
Iyo abana, akazi, abo mu muryango wawe, n’ibindi baza imbere y’uwo mwashakanye uba uri kumubwirako atakiri uw’ingenzi. Ibaze ari wowe baha ubwo butumwa buri munsi uko byakumerera wishyire mu mwanya we. Muhe rero umwanya wa mbere, kandi umwiteho,wite ku rukundo rwanyu ntubifate nk’ibisanzwe. Buri wese nashyira mugenzi we imbere y’ibindi byose hazaba umunezero mu rugo.
Ivomo:www.familycare.com