Abapolisi barenga 380 birukanwe mu mirimo yabo

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Igipolisi cy’u Rwanda kirukanye mu kazi abapolisi bato 146 n’abo ku rwego rwa su-ofisiye,kuwa16 Gashyantare 2021 ndetse gisezerera nta mpaka abandi 240 na bo bari muri izi nzego.

Nk’uko bigaragara mu mateka ya Minisiteri y’Ubutabera No 001/MOJ/AG/21 na No 002/MOJ/AG21 yo kuwa 13/02/2021,aboneka mu igazeti ya Leta idasanzwe yasohotse kuwa 16 Gashyantare 2021,ashingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 02 Gashyantare 2021.

Mu bapolisi 146 birukanywe harimo 10 bari bafite ipeti rya Senior Sergeant(SSGT),32 bari bafite ipeti rya Seargeant(SGT),35 bari bafite ipeti rya Corporal n’abandi 70 bari bafite ipeti rya Police Constable.

Mu bapolisi 240 basezerewe nta mpaka,barimo 8 bari bafite ipeti rya Seniot Sergeant(SSGT),72 bari bafite irya Sergeant,79 bari bafite irya Corporal na 81 bari abapolisi bato.

Ubwo yari mu nama y’Abapolisi bakuru yo kuwa 03 Ukuboza 2020 i Kacyiru,umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza,yasonanuye ko aba birukanywe biyongera ku bandi 425 birukanywe mu mwaka wa 2020 bazira amakosa atandukanye.

Yagize ati:”Hari bamwe mu bapolisi bakigaragaraho imyitwarire itanoze irimo kwaka no kwakira ruswa. Muri uyu mwaka,abapolisi bagaragayeho iyo myitwarire mibi ni 425,bahanishijwe kwirukanwa muri Polisi y’u Rwanda.”

Kuri ubu,Polisi y’u Rwanda ntirashyira hanze impamvu zagendeweho mu kwirukana aba bapolisi 386.

Leave a Reply

Your email address will not be published.