Abana benshi barwara Coronavirus ntibagaragaza ibimenyetso, hamaze gupfa bane gusa muri 582 bayanduye.

KORONAVIRUSI
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswecna MUTABAZI Fidele

Kuwa 8 Nyakanga 2020

Ubushakashatsi bwakorewe ku bana bo mu bihugu by’uburayi banduye colonavirus, bugaragaza ko kugirango bimenyekane ko umwana muto yayanduye bigoye cyane ndetse no kumenya ko ariyo yamuhitanye bigoye cyane.

Kugeza ubu abana bane bonyine nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu bagera kuri 582 bayanduye, muri bo babiri bakaba baragaragaje ibimenyetso by’ibicurane bisanzwe.

Ibimenyetso by’abana bikaba bitagaragara vuba, kubera ko mu bana bagera ku icumi barwariye mu cyumba cy’abarwayi ba Colonavirus, umwe aba ariwe upfa kugaragaza ibimenyetso nawe bikaba biri kukigereranyo cyo hasi cyane.

Bamwe mu baganga batangaza ko ubwo bushakashatsi butera ubwoba abantu cyane cyane ababyeyi, ariko benshi muri abo bana bagerageza kugaragaza ibimenyetso bahabwa imiti ariko bo ibimenyetso byabo biba bikajije ubukana cyane kubo byagaragaye.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana bamaze iminsi itatu bavutse kugeza kubafite imyaka 18 mu bihugu 25 byo mu Burayi.

Bose bakaba baratangiye gupimwa iki cyorezo cya coronavirus mu gihe yari irimo gukaza umurengo mu kwezi kwa kane uyu mwaka aho kimwe cya kane (¼). Cyabo basanzwemo izindi ndwara zisanzwe.

Muri bane bagaragaye ko bishwe na colonavirus, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko bose ntan’umwe wari uri munsi y’imyaka 10 n’ubwo babiri muribo bari bafite ibindi bibazo by’ibicurane bisanzwe.

Muri bano bana bapimwe abagera kuri 65% bari bagaragazaga umuriro, naho 55% muri bo barenzaga ibipimo bisanzwe by’umuriro usanzwe. Abagera kuri 16 bo bapimwe kubera ko bari baturiye ahagaragaye abarwayi b’icyi cyorezo batagaragazaga nabo ibimenyetso.

Umuganga umwe mu bavura abana mu bwongereza  Marc Tebruegge, avuga ko imibare minini y’abana n’abangavu bagaragaza ibimenyetso bisanzwe kandi baranduye icyorezo cya Covid-19.

Abana benshi barwara Colonavirus ntibagaragaza ibimenyetso

Leave a Reply

Your email address will not be published.