Abakobwa:Uzamuhunge umusore ufite iyi mico

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Gushinga urugo ni ikintu kiba gikeneye kwitabwaho no kugenzurwa neza mbere y’uko abakundana babikora. Iki cyemezo akenshi kirahubukirwa cyane cyane nko ku bakobwa baba bibwira ko urungano rwabasize, abashidukira imitungo cyangwa abashyizweho igitutu n’umuryango.

Dore ibimenyetso byakwereka umukobwa ko umusore ashaka kubana na we adashobotse, bityo agomba kwitwararika:

  1. Umuntu ufata abagore nk’ibintu

Umusore mudahuje ibitekerezo ntazigera agushimisha, wa musore muzahuzwa n’imibonano mpuzabitsina gusa ubundi akagufata nk’igikoresho uwo ntabwo ari umugabo. Mwene uyu, mu bihe bigoye muzanyuranamo ntazigera agufasha kuko n’ubundi uri igikoresho cyo kugira ngo yishimishe.

  1. Umusore ukunda amafaranga cyane

Gukunda amafaranga kuvugwa aha, si ukumenya gushabika no gukunda akazi. Umusore ukunda amafaranga aba yumva ntacyo yagufasha kijyanye na yo ahubwo we agashaka ngo umufashe. Uyu uzamugendere kure kuko azaguhisha konti ze za banki, azakubeshya ku isabukuru yawe y’amavuko yitwaje impamvu zidafatika, azakubwira ko yibagiwe ikofi ye igihe muzaba mwajyanye ngo musangire kandi ntazigera yifuza gukora ibikorwa cyangwa imishinga mwembi  muri kumwe, keretse igihe bizaba ari wowe biturutseho.

  1. Umugabo ufuha

Ubusanzwe umusore ufuha byoroheje ntacyo atwaye, ariko nubona umugabo ufuha ndetse ukabona agira umujinya mwinshi kubera gufuha bigakomera, uyu muntu uzamugendere kure kuko yakwangiza ubuzima bwawe. Nubona umuntu umeze gutyo inama ni ukureba inzira igana ku muryango w’urukundo rwanyu ubundi ukabivamo. Iyo bitabaye bitya, uhora mu gusobanura impamvu atazigera yemera na rimwe.

  1. Umusore ukunda iraha

Rimwe na rimwe gufata akanya k’ikiruhuko ukajya mu birori runaka ni byiza, ariko uzatinye umuntu uhora mu birori kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru. Umusore udafata ubuzima bwe ngo abuhe icyerekezo gihamye, ahubwo agasamara ntakwiye kukubera umugabo. Uyu nimubana azajya ataha bukeye yagutaye mu nzu wenyine, nawe ukarara muri salon utegereje ko ataha ugaheba.

Src: parlerdamour.fr

Leave a Reply

Your email address will not be published.