Abakobwa:Ntuzigere ubwira umuhungu mukundana aya magambo

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Rimwe na rimwe hari amagambo umukobwa ashobora kubwira umuhungu bakundana akamurakaza cyane ndetse bikabaviramo no guhagarika umubano n’inzira y’urukundo bari barimo kabone n’ubwo waba umubwira ukuri.

Ubusanzwe aya magambo abahungu ntibakunda kuyumva cyane cyane iyo bayabwiwe n’abakobwa bakunda, ni ngombwa ku mukobwa kwitwararika ukamenya ibyo ubwira umusore mukundana n’ibyo utamubwira. Ngaya amagambo udakwiye kubwira umusore mukundana:

  1. Nta gikundiro ufite

Akenshi iyo ukundana n’umuhungu uko yaba asa kose ntabwo uba ugomba kumubwira ko nta gikundiro kimugaragaraho n’ubwo yaba ari mubi. Ahubwo urabyihorera bikakugumamo wenyine kuko byabatandukanya kandi wowe hari ibiba byaratumye umukunda, kuko nawe abikubwiye byakubabaza.

  1. Inshuti zanjye ntizikwiyumvamo

Si byiza ko ubwira umuhungu mukundana ko inshuti zawe zitamukunda kuko bishobora kumurakaza cyane ndetse ukaba ubibye urwango hagati ye na bagenzi bawe. Iyo amenye ko batamukunda kandi akabona wowe mukomeza kugirana imishyikirano n’ubucuti bugakomeza, ahita ashaka uko abagucaho maze wabyanga mugashwana bikaba byavamo no gutandukana ari wowe ubiteye kuko wamubwiye uko bagenzi bawe bamufata.

  1. Ntuzi gukundwakaza

Iyo umuhungu mukundana atakunyura mu bijyanye n’urukundo rwanyu si byiza ko umubwira ko atazi gukunda cyangwa ngo umwereke ko urukundo rwanyu rubishye. Ahubwo wowe uba ugomba gufata iya mbere ukamuha urugero maze na we akaboneraho kumenya icyo gukora bitewe n’ibyo ukunda kandi ukeneye ko azajya agukorera.

  1. Inkuru zerekeye abakunzi bawe ba kera

Si byiza ko umuhungu mukundana ukunda kumubwira ibijyanye n’umuhungu mwakundanye mbere ye, umurata cyangwa umugereranya n’uwo muri kumwe kuko nta muhungu n’umwe ubikunda.

  1. Reka twibere inshuti zisanzwe

Iyo ubwiye umuhungu mukundana ngo mwibere inshuti zisanzwe, biba bimugaragariza ko udakeneye gukomezanya na we inzira y’urukundo kabone n’ubwo waba ubivuze wikinira ariko we iyo abyumvise ahita afata icyemezo cyo kubivamo.

Ivomo:www.Elcrema.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.