Abakobwa:Dore ibimenyetso byakwereka ko umusore muri mu rukundo atazagushaka

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Si kenshi cyane uzabona umuntu ukunda agamije kubaka urukundo ruzayonga nk’ivu ry’amashara. Akenshi abakundana, baba bumva ko bari kubaka igorofa ry’urukundo bazabanamo, bityo guhomba uwo mwakundanaga birababaza bikanashengura umutima.

Mu buzima busanzwe birashoboka ko wakundana n’umuntu ariko ejo mugashwana bitewe n’impamvu runaka,  gusa na none hari ubwo umusore mukundana ashobora kukwanga ariko ntabikwereke. Dore ibimenyetso ushobora kugenderaho ukamenya niba umusore mukunfana mutazigera mubana.

  1. Akunda kunenga abo bakundanye mbere

 Nubwo umusore mukundana akubwira ko yakundanye n’abandi bakobwa benshi, iyo umubajije uko bari bameze akubwira ko bose batari bashobotse. Ku mukobwa w’umunyabwenge, iki ni ikimenyetso gifatika kikwereka ko nawe azavuga ko utarushobotse vuba aha nimumara gutandukana.

  1. Yirinda ko mwaganira ku byerekeye kubana

Niba umusore mukundana atifuza kuvuga kuri gahunda z’ubukwe, ni ikikwereka ko kubana kwanyu uzabitegereza igihe kirekire niba utamwigobotoye. Ca akenge, icyo ni ikimenyetso kikwereka ko atifuza kuzabana nawe.

  1. Buri gihe akubwira ko ategereje igihe nyacyo

Niba umusore mukundana buri gihe ahora aguha urwitwazo rw’uko ategereje igihe gikwiriye, ntabwo abirimo. Abaye ari umuntu ushaka gukora ikintu runaka agikora atitaye ku ngaruka, ariko niba ahora akubwira ko ategereje igihe cya nyacyo, nta muntu mukunzi ufite.

  1. Yanga kukwerekana mu muryango we

Nubwo kukwereka umuryango we ntacyo bivuze cyane kuko bitamubuza kuguca inyuma, ariko kuba adashaka kukujyana mu muryango we ngo bakumenye bishobora kuba ikimenyetso cy’uko atazigera akurongora.

  1. Akora uko ashoboye akakuba kure

Niba umusore mukundana ashobora kumara igihe kinini mudahuye kandi nta mpamvu ifatika, birashoboka ko ashaka gutandukana nawe. Niba koko ari umuntu ukigukunda, yagerageza uko ashoboye kose akabona umwanya muto wo kubonana nawe.

  1. Ntashaka kukugaragaza mu ruhame

Umusore mukundana adashaka kwereka abantu ko muri kumwe, birashoboka ko adashaka kwereka abantu ko yafashwe. Ni ikimenyetso cyakwereka ko yaba afite n’abandi afata nk’uko agufata.

  1. Yirinda kukubwira gahunda y’ejo hazaza

Niba umusore mukundana atagushyira mu mishinga ye y’ahazaza ntabe ari na we utangiza ibiganiro bijyanye n’umushinga w’ubukwe, ntagukunda.

N.B:Ibi bimenyetso si simusiga, gusa byagufasha kubona intangiriro yo kwiga ku mubano ubanyemo n’umusore muri mu rukundo, bityo bikaguha icyerekezo cy’ejo.

Ivomo: Parledamour.fr

Leave a Reply

Your email address will not be published.