Abakobwa:Cungira hafi niba umukunzi wawe ateye gutya kuko ushobora kumubura

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Buri mukobwa agira ibyo yifuza yagenderaho mu gihe ahitamo ndetse akifuza ko yaba hari ibintu runaka aba yujuje kugira ngo abashe kumwiyumvamo ndetse anamukunde cyane. Niba uri umukobwa ukaba ufite umukunzi wujuje ibi bintu, cungira hafi umukunzi wawe kuko ntawe utakwifuza kumugira nk’umukunzi we:

  1. Niba atunze imodoka

Nta mukobwa ukunda kwirirwa utonze umurongo ku cyapa ategereje ko bisi iza ngo abashe kujya aho ashaka. Ntabwo ari byiza kubaho utagira imodoka kandi muri iki kinyejana buri wese muri Kigali asigaye ayitunze ndetse n’abatazitunze nabo usanga babifite mu ntekerezo zabo,ukeneye umugabo rero uyifite. Ntabwo kuba ufite umugabo warangije kaminuza bikugira umusirimu ahubwo ukeneye n’umukunzi ufite n’akarusho k’imodoka.

  1. Umukunzi udafite imitsi y’umurengera ku mubiri.

Niba umukunzi wawe afite ibiro biringaniye ku buryo abijyanisha n’uburebure bwe ukabona araberewe,ni gihamya ko yita ku mubiri we. Niba uri umukobwa wiyitaho ukunda kwigira gukora ‘gym’ ntabwo ukeneye umugabo utabikora nkawe, ukeneye umugabo mupanga neza gahunda mukazihuriraho atagombye kubanza kukubaza byinshi.

  1. Niba umukunzi wawe umwiyumvamo.

Ntabwo uzabona umuhungu utagira icyasha na kimwe, uzarinda wipfira ukiri ingaragu niba utegereje umugabo utagira inenge n’imwe. Uzarebe uwo wiyumvamo cyane mukomezanye urugendo rw’urukundo, mbese uwo ubwenge bwawe bukwereka ko ariwe mwiza kurusha abo uzi kuko uburanga atari cyo kintu wagenderaho cyonyine uhitamo umukunzi.

  1. Umugabo ufite akazi.

Nuramuka wifuje umugabo ufite amafaranga y’umurengera ntuzigaye ahubwo uzamenye ko uri umuntu uzi guhitamo neza. Nubwo burya urugo atari ibintu ariko n’urugo rutarimo amafaranga ntakibasha gukorwa na gito, niba warabonye umukunzi nk’uyu mbere y’abandi ni kuki utamwitaho? Umugabo ufite amafaranga ni igisobanuro cy’uko ashobora kukwitaho ndetse nawe akiyitaho

Ivomo:www.lifehack.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.