“Abakinnyi batanze ibyo bari bafite byose”_Mashami Vincent abwira Perezida Kagame

IMIKINO MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Umutoza w’ikipe y’iguhugu y’u Rwanda, Mashami Vincent,yabwiye Perezida Paul Kagame ko ubwo bari mu myiteguro ya CHAN 2020,abakinnyi bitanze uko bishoboka gusa bagahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo kubura imikino ya gicuti no kubura imyitozo ihagije.

Ibi yabitangaje ku Cyumweru ubwo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiraga Amavubi ayashimira uko yitwaye muri CHAN yarimo ibera muri Cameroun n’ubwo batageze ku mukino wa nyuma kandi ari yo yari intego.

Mashami Vincent mu ijambo rye akaba yashimiye Perezida Kagame ku bwo kubereka ko bari kumwe n’umwanya we yigomwe ku bwabo akabaganiriza.

Yagize ati”Tubashimiye uyu mwanya muduhaye ndetse n’impanuro mudahwema kutugezaho. Turabashimira uko mutahwemye kudushyigikira ubwo twari mu irushanwa.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo batageze ku mukino wa nyuma ariko batanze ibyo bari bafite byose.

Ati”Buri mukino wose twakinnye abakinnyi natwe abatoza twaritanze dutanga ibyo dufite kugira ngo tugere ku instinzi n’ubwo umukino wa 1/4 utatworoheye ariko abakinnyi baritanze batanga ibyo bafite byose.”

Yabwiye umukuru w’igihugu ko zimwe mu mbogamizi bahuye nazo harimo icyorezo no kubura imikino ya gicuti ihagije.

Ati”Zimwe mu mbogamizi twahuye nazo, ni ukuba abakinnyi bari bamaze igihe badakina kubera icyorezo cya Coronavirus, indi mbogamizi twahuye nayo ni ukudakina imikino ya gicuti ihagije ngo abakinnyi bitegure kurushaho. Tukaba twifuza ko mukurushaho kwitegura amarushanwa ari imbere hashyirwa imbaraga mu kwitegura neza harimo no gushakirwa imikino ya gicuti cyane muri iyi minsi shampiyona y’u Rwanda yahagaze.”

Umutoza Mashami yijeje Perezida Paul Kagame n’abanyarwanda muri rusange ko ikipe afite ari ikipe nziza ndetse ko hari ikizere ko mu marushanwa ari imbere bazitwara neza ariko amusaba ko abakinnyi bato bahabwa amahirwe yo kwitabira amarushanwa y’abakiri bato mu rwego rwo kuzamura ubuhanga no kurushaho guha ishema igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.