Abagore:Dore inzaratsi zitica waha umugabo wawe akagukunda byimazeyo

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Ubusanzwe kubona umugabo ugukunda birashoboka, gusa bikunze kugora abagore benshi kuba bakwigarurira urwo rukundo rukaramba ubuziraherezo.

Nanone iyo umuntu abonye undi akumva aramukunze, aharanira gukora uko ashoboye ngo atamucika. Ku gitsina gore rero biranagorana kuba yakubwira ko yagukunze kuko ubusanzwe bitaba muri kamere yabo gusaba urukundo.

Dore inama nziza ku bagore n’abakobwa,  zabafasha kumenya uko bakwitwara imbere y’abakunzi babo batabakunda bikwiye kugeza ubwo bigaruriye imitima yabo burundu:

  1. Mwubahe

Ntamugabo utifuza kubahwa, iyo ategura kubaka urugo ikintu cya mbere kiza muri we ni umugore umwubaha. Kubahwa rero ni magirirane, icyo utanze nicyo kikugarukira. Niba weretse umusore wakunze icyubahiro, nawe birikora agatangira kukubaha. Iyo utamwubashye umubano wanyu uhagararira aho.

  1. Gerageza kugaragara neza

Uburyo wambara n’uburyo uvuga bivuze ikintu kinini imbere y’umusore mudasanzwe muziranye. Niba ushaka kuba igikinisho cye, wambara nk’indaya ariko niba ushaka kubona umugabo nyawe wiyambika nk’umukobwa wiyubaha. Igaragaze neza, wiyubahe bizatuma nawe atekereza kuri uwo mukobwa w’ubupfura abona imbere ye.

 3. Kwitonda

Niba uyu musore umubonye uburyo, mutege amatwi, umuhe umwanya, umuganirize ibyo ukunda n’ibyo wanga bizatuma abona ko wihagazeho kandi usabana. Ibi numara kubimwereka, uzatangire noneho umwerurire umwereke ko umukunda, ubimwereke mu buryo bwose. Aha  wamwereka ko wishimira kuba ari hafi yawe, gerageza umugurire impano, umutungure muri bike ushoboye,  hanyuma wirebere uburyo azaba uwawe mwarahuye ukamukunda we atanabitekerezaho.

N.B:Izi nama zirareba abakobwa bifuza kurushinga ndetse n’abagore babona umubano wabo n’abo basakanye ujegajega.
 

Leave a Reply

Your email address will not be published.