Bamwe mu bapolisi Bubufaransa bajugunye amapingu hasi kubera irondabwoko bashinjwa.

POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 13 Kamena 2020

Abapolisi mu bufaransa barakaye cyane kubera irondaruhu8 bashinjwa maze bajugunya amapingu hasi ngo kuko batutswe m’ababashinja kwijandika mubikorwa by’urugomo n’irondaruhu.

Abapolisi bigaragambya ejo ku wa gatanu banatwaye imodoka zigenda mu rukurikirane zimanuka mu gace karimo inyubako y’ibiro bya perezida Emmanuel Macro bya Champs-Élysées rwagati mu murwa mukuru Paris, bazuva amahoni.

Ku itariki ya 25 y’ukwezi gushize kwa gatanu, abo b’i Minneapolis bataye muri yombi George Floyd, Umunyamerika ukomoka muri Afurika utari witwaje intwaro, biza kumuviramo urupfu.

Urupfu rwe rwateje imyigaragambyo muri Amerika no mu bice bitandukanye byo ku isi ndetse n’indirimbo zo kwamagana irondabwoko.

Abo bapolisi bigaragambya bo mu Bufaransa banarubiye kubera ko leta yaciye uburyo bwo gufata mu ijosi ababa bacyekwaho ibyaha, mu gihe babambika amapingu.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Christophe Castaner ni we yaciye ubwo buryo ku wa mbere w’iki cyumweru.

Hari nyuma yaho abigaragambya mu Bufaransa bigabije imihanda bashinja polisi yo muri icyo gihugu ko ikora irondabwoko ku bo mu moko ya banyamucye, mu buryo bumwe nkuko polisi yo muri Amerika ishinjwa gukoresha urugomo ku bacyekwaho ibyaha b’abirabura.

Ku wa kane, Bwana Castaner yagiranye ibiganiro n’amashyirahamwe y’abapolisi.

Kandi ibyo biganiro birakomeje, mu gihe leta ishaka uko yahosha impaka zikomeye ku irondabwoko zongeye gukaza ubushyamirane mu miryango imwe n’imwe.

Mu ntangiriro y’uku kwezi, habaye ubushyamirane ubwo abigaragambyaga, batewe akanyabugabo n’imyigaragambyo y’abamagana irondabwoko muri Amerika, bibukaga Adama Traoré, Umufaransa ukomoka muri Afurika wapfiriye mu gikorwa cya polisi mu 2016 afite imyaka 24.

Polisi y’Ubufaransa kandi ishinjwa gukomeretsa bikomeye umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko witwa Gabriel, ubwo yari afunzwe acyekwaho kugerageza kwiba moto (ipikipiki) ahitwa Bondy hafi y’i Paris mu mpera y’ukwezi gushize.

Kuri uyu wa gatandatu,tariki ya 13 Kamena 2020 impirimbanyi zamagana irondabwoko zirateganya gukora imyigaragambyo rwagati i Paris.

Polisi y’i Paris yaburiye ko amaduka n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi muri ako gace bikwiye gufunga ndetse bagapfuka amadirishya byo kuyarinda kuko hashobora kongera kubaho kwigaragambya.

Imyigaragambyo yo kujugunya amapingu kw’abapolisi yabaye ku wa kane mu mijyi nka Paris, Lille, Rennes, Bordeaux, Toulouse no mu yindi mijyi, ndetse yanakomeje mu gitondo cy’ejo ku wa gatanu.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’umupolisi Xavier Leveau ashyigikira uburyo bwaciwe bwo gufata mu ijosi ucyekwaho icyaha mu gihe bamushyiramo amapingu.

Yavuze ati ” ni ingenzi cyane mu gihe cyo gushyiramo amapingu”. Yashimangiye ko ntaho buhuriye n’uburyo bwakoreshejwe bukavamo urupfu George Floyd.

Urwego rwa polisi y’Ubufaransa ruvuga ko mu mwaka ushize rwakiriye ibirego bigera hafi ku 1,500 by’abarega abapolisi – kimwe cya kabiri cy’ibyo birego bikaba bijyanye n’ibikorwa by’urugomo, nkuko AFP ibitangaza.

Kimwe mu byapa by'abapolisi bigaragambyaga rwagati i Paris ejo ku wa gatanu kigira kiti: "Nta polisi, nta mahoro"
Kimwe mu byapa by’abapolisi bigaragambyaga rwagati i Paris ejo ku wa gatanu kigira kiti: “Nta polisi, nta mahoro”

Leave a Reply

Your email address will not be published.